00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingimbi n’abangavu bayobora ingo mu cyaro 80% barya bibagoye

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 28 May 2015 saa 02:46
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakorewe mu mirenge 16 ku bana 704 bayobora ingo, bwerekanye ko 80.7% batabona ifunguro rihagije mu gihe abandi bagera kuri 12% babona ifunguro rimwe na rimwe.

Ingimbi n’abangavu 80% barya bibagoye

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango utegamiye kuri Leta ukora ubushakashatsi bugamije iterambere ACORD (Agency for Co-operation and Research in Development), bwagaragaje ko 77.3% by’abana bayobora ingo batabona indyo yuzuye, 60% bo bakarya rimwe ku munsi mu gihe 28% babona ifunguro kabiri ku munsi.

Mu bana bakoreweho ubushakashatsi, 83 ntibagira uburenganzira mu kuzungura umutungo wasizwe n’ababyeyi, 57 bakoreshwa imirimo ivunanye, 27 bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe 49 batwara inda zitateganyijwe.

Munyentwari Francois, umuyobozi wa ACORD, yemeje ko aba bana bakoreweho ubushakashatsi ari bake ugereranyije n’abatuye mu Rwanda bafite ibibazo nk’ibi.

Gusa, yavuze ko batangiye kubitaho babagenera amahugurwa, hamwe no kubashyiriraho imishinga mito ibafasha kubona ibibatunga.

Muri aba bana kandi, ngo kubona uburyo bwo kwivuza mu gihe barwaye biracyari imbogamizi kuko abenshi bakoresha imiti ya kinyarwanda bitewe n’ubushobozi buba bwabaye buke.

Bamporineza Jean Baptiste wo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero wirera akarera na barumuna be yavuze ko yiga kabiri mu cyumweru indi minsi akajya gushakisha ikibabeshaho.

Ikijyane no kwivuza, yagize ati “ Iyo hari urwaye dukoresha kimbazi, cyumya, umuravumba, kapusine n’ibindi byatsi bitandukanye bitewe n’uko umuntu ababara kuko nta bwisungane mu kwivuza dufite dutinya kujya kwa muganga kuko baduca ayo tutabona.”

Abana bibana bagorwa no kubona uburyo bwo kwivuza hamwe n'amafunguro

ACORD yakoze ubu bushakashatsi mu mwaka wa 2014 ibukorera mu Turere twa Musanze, Bugesera, Kamonyi na Ngororero hagamijwe kurwanya ihohoterwa n’akarengane bikorerwa abana n’ingimbi bayobora ingo bugarijwe n’ibibazo mu bice by’icyaro.

Abana bayobora ingo babiterwa n’impamvu zitandukanye zirimo kubura ababyeyi babo, umwiryane mu miryango, guterwa inda bakaza kwihakanwa n’izindi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages