Mukeshimana Dative umuyobozi w’Ishyirahamwe ridaharanira inyungu DUTERIMBERE (NGO) wagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko inyandiko z’abo banyamigabane yatangaje ko hari ingingo eshatu zikomeye zituma basaba ko Perezida Kagame yakurirwaho inzitizi zose zatuma atongera kwiyamamaza:
1. Kuba Perezida Paul Kagame yarahaye umugore ijambo, umugore akaba ari mu nzego zifata ibyemezo ndetse akaba akataje mu Iterambere mu ruhando mpuzamahanga.
2. Kuba Perezida Kagame ari we Perezida wa mbere uharanira iterambere ry’umugore:Bavuga ko bitangaje kubona abagore bishyira hamwe nta wundi muntu biyambaje bagashinga Ikigo cy’Imari gikomeye gishobora gutanga inguzanyo irenga 2,925,742,429 z’amafaranga y’u Rwanda
3. Kuba Perezida Kagame yaraciye ubuharike:Nubwo guharika byari umuco, ariko bikaza kugaragaramo inenge bitewe n’uko wasangaga biba imbarutso y’ihohoterwa ribera mu ngo ndetse bikabangamira imibereho myiza y’umuryango, kuba byaracitse ndetse n’ubigerageje akabihanirwa ni uko hari amategeko.
Nyuma y’izo ngingo ngo basanga kuyoborwa na Perezida Kagame mu zindi manda ari amahirwe ku bagore by’umwihariko no ku banyarwanda muri rusange.
Ingingo ya 101 mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda igira iti “Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.”
Gushyikiriza inyandiko zisaba ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, abo banyamaigabane 101 ba Duterimbere IMF baba bagirango hubahirizwe ibiteganywa n’igika cya mbere n’icya kabiri by’ingingo y’193 kigira kiti “Ububasha bwo gutangiza ivugurura ry’Itegeko Nshinga bufitwe na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri; bufitwe kandi na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko binyuze mu itora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by’amajwi y’abawugize. Ivugururwa ryemezwa ritowe ku bwiganze bwa bitatu bya kane by’amajwi y’abagize buri mutwe w’inteko.”
Bitegerejwe ko Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi (uw’Abadepite n’uwa Sena) bicara bagasuzuma ubusabe bw’abaturage bukubiye mu mabaruwa, mu majwi ndetse n’amashusho acishwa mu Itangazamakuru, hanyuma hagafatwa umwanzuro.
<img115431
|center>



















TANGA IGITEKEREZO