00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingo ibihumbi 34 z’Abanyakigali ziri mu manegeka

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 29 March 2017 saa 04:29
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali utangaza ko mu bushakashatsi uherutse gukora ku miturire wasanze ingo ibihumbi 34 ziri ahantu habi hatabereye gutuzwa ku buryo ubuyobozi bwawo buri gushaka uburyo bwakwimura ba nyirazo bagatuzwa ahantu hajyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi.

Ibi byatangarijwe mu biganiro byabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 29 Werurwe, bihuje Minisiteri y’Ibikorwaremezo, iy’Ubutegetsi bw’igihugu, Umujyi wa Kigali, uturere tuwugize n’izindi nzego zirimo n’iz’umutekano n’abikorera hagamijwe kuganira kuri politiki y’igihugu yo guteza imbere imijyi.

Muri ibyo biganiro, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Parfait Busabizwa, yavuze ko ubuyobozi bw’umujyi burajwe ishinga no guteza imbere imiturire yawo hakangurirwa abantu kurushaho gutura neza kandi bijyana no kubahiriza ibikubiye mu gishushanyo mbonera cyawo.

Ku bw’ibyo yavuze ko baherutse gukora ibarura basanga ingo zisaga ibihumbi 34 zo muri uyu mujyi zituye mu manegeka ku buryo byashyira mu kaga ubuzima bw’abaturage.

Ati “Hari hamwe hagaragara ku gishushanyo mbonera ko hagenewe amashyamba ariko hatuwe kuko cyakozwe mu 2013 haramaze guturwa, hari abantu usanga baratuye mu manegeka ubuhaname burenze m30, murabibona kuri Mont Kigali, Gatsata ahantu hari amashyamba abantu bagiye bahatura ariko bisaba ko tugenda twimura abantu buhoro buhoro. Twagerageje kubarura abantu, twasanze hafi amazu ibihumbi 34 batuye mu manegeka, batuye munsi ya m10 na za ruhurura n’abatuye mu ishyamba.”

“Murumva ko kwimura ingo ibihumbi 34 bitaba byoroshye ariko hari gahunda yo kubabwira bimuke buhoro buhoro kimwe n’abakodesha ayo mazu.”

Avuga ko abantu batuye mu nageka bigaragara ko batishoboye bazakurwayo bajye gutuzwa mu midugudu ibabereye kugira ngo hirindwe ibyago bishobora kuba biturutsev ku biza.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal avuga ko ikibazo cy’abantu batuye mu manegeka n’ahantu hadakwiye gutura gihangayikishije, bityo abahabarizwa ngo bagomba kuhava bagatuzwa ahantu heza ahatekerezwa ku kwifashisha amazu aciriritse mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo.

Ati “Izo ngo ibihumbi 34 dukwiye kureba ko zakwimurwa rugikubita abazirimo bakimurirwa ahandi ari naho hagomba gutekerezwa inzu ziciriritse kugira ngo harebwe uko abo bantu batuye mu manegeka, mu misozi ihanamye no mu bishanga batuzwa ahandi.”

Imibare iherutse gushyirwa ahagaragara muri Gashyantare 2017, igaragaza ko mu Karere ka Nyarugenge gusa habarurwa ingo zisaga ibihumbi 15 zituye mu manegeka.

Akajagari ntikoroheye umujyi wa Kigali

Meya Nyamurinda avuga ko uyu mujyi ufite ibice byinshi byubatswe mu buryo bw’akajagari ku buryo no kuhageza ibikorwa by’amajyambere birushya ndetse bigahenda ubuyobozi, utibagiwe kuba haba n’indiri y’abateza umutekano muke.

Yavuze ko inzego zose kuva ku z’ibanze kugeza ku zo hejuru zikwiye gufatanya mu rwego rwo kurwanya ako kajagari haharanirwa kubahirizwa ibikubiye mu gishushanyo mbonera.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Vincent Munyeshyaka, yavuze ko igituma akajagari kadashira mu mijyi ari ruswa igenda igaragara mu bikorwa byo kubaka ku buryo yemeza ko hakwiye imbaraga nyinshi z’inzego zinyuranye kugira ngo birwanywe.

Ati “Muri rusange iyo ubikurikiranye usanga impamvu akajagari kadakemuka habamo intege nke, ruswa kuko abaturage baba bakeneye aho kuba; ni ngombwa ko politiki nk’iyi iza ndetse tukanavugurura imiturire no mu cyaro ku buryo abaturage bifuza gutura mu mazu meza babona ajyanye n’ubushobozi bwabo. Icyo navuga ni uko ikibazo cy’akajagari kiraduhenda nka leta bitewe n’amafaranga akigendaho, ariko byanze bikunze tugomba kugikemura.”

Ese umuti uzavugutwa ni uwuhe?

Inzego zinyuranye zirebwa n’imyubakire, zishimangira ko hageze kugira ngo abantu bubake ku buso buto hubakwa amazu agerekeranye mu rwego rwo gucunga neza ubutaka kimwe no gushishikariza ba rwiyemezamirimo gushora imari mu kubaka inzu ziciriritse ku buryo buri wese n’uko yishoboye azabasha kubona inzu yo kubamo.

Kugeza ubu kandi hamaze kuboneka ubutaka bungana na hegitari 500 mu Mujyi wa Kigali no mu mijyi izayunganira zizifashishwa mu kubakwaho amazu aciriritse.

Meya Nyamurinda avuga ko abantu batuye mu manegeka bakwiye kuvayo bakajya ahantu heza
Parfait Busabizwa avuga ko ingo ibihumbi 34 zo muri Kigali zituye mu manegeka
Vincent Munyeshyaka avuga ko ikibazo cy'akajagari kigomba gukemuka inzego zose z'ubuyobozi zibigizemo uruhare
Meya wa Nyarugenge, Kayisime Nzaramba (ibumoso) Parfait Busabizwa ushinzwe ubukungu mu Mujyi wa Kigali na Muhongerwa Patricie ushinzwe imibereho myiza bari mu bitabiriye ibi biganiro
Kampayana Augustin uyobora RHA by'agateganyo (ibumoso), Vincent Muyeshyaka umunyamabanga wa leta muri MINALOC na Nyamurinda Pascal uyobora Umujyi wa Kigali
Inzego zinyuranye zari zitabiriye ibi biganiro byibanze kuri politiki ya leta yo guteza imbere imijyi
Inzego z'umutekano nazo zari zitabiriye ibi biganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages