Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yuko mu 2024 ingo 70% zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari hanyuma 30% zikazaba zikoresha amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari.
Ibi byatewe nuko Leta yagiye ishyira imbaraga nyinshi mu mishinga yo guteza imbere ingufu kandi ibi byatumye haterwa intambwe nini mu kongera umubare w’ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Ugushyingo 2022, Ikigo cy'igihugu gishinzwe ingufu (REG) cyizihije intambwe u Rwanda rwateye yo kugeza amashanyarazi ku ngo zirenga miliyoni ebyiri.
Mu kwizihiza ibi birori REG ku bufatanye na Minisiteri y’ibikorwa remezo, yasuye umuturage wujuje umubare wa Miliyoni ebyiri imugenera impano y’ibihumbi 100 by’amayinite y’umuriro.
Yankurije Jeannette utuye mu Kagali ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, ni we wabaye uwa miliyoni ebyiri mu ngo zahawe umuriro mu Rwanda. Yashimiye REG kuba yarabahaye umuriro no ikaba yanamuhawe umuriro w’ibihumbi 100Frw.
Ati “Turanezerewe uyu munsi, turashima igihugu cyacu kuko REG ndayishimira kuba yarihuse igihe twabasabaga umuriro. Nk’abana banjye byasabaga ko dukora imikoro bagitaha kandi bananiwe, twagize amahirwe nuzuza umubare w’ingo miliyoni ebyiri zifite amashyanyarazi mu Rwanda”.
Umuyobozi Mukuru wa REG, Ron Weiss, yavuze ko yishimira intambwe bagezeho yo kugeza amashanyarazi ku banyarwanda, ashimira abafatanyabikorwa batandukanye babafasha kugeza amashanyarazi ku bantu benshi.
Ati “Turishishimira iki gikorwa giteza imbere u Rwanda no kugeza amashanyarazi mu miryango igera kuri Miliyoni ebyiri kandi ndashimira cyane abadufasha mu bikorwa byose byo gukwirakwiza amashanyarazi ku miryango itandukanye.”
Weiss akomeza ashimira ba rwiyemezamurimo babafasha gukwirakwiza amashanyarazi akoresha imirasire y’izuba ndetse avuga ko nka REG bazakomeza kugeza amashyanyarazi kuri buri umwe kugirango intego igihugu cyihaye igerweho.
Umunyamabanga wa Leta uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Fidèle Abimana, wahagarariye Minisitiri w’Ibikorwaremezo yavuze ko iyi ntambwe REG yateye ijyana n’icyerekezo cy’igihugu cy’imyaka irindwi cyo kuba u Rwanda rucaniwe 100%.
Yagize ati “Mu izina rya Leta y’u Rwanda, ni ibyishimo, ni umunsi twizihiza intambwe ikomeye u Rwanda rugezeho ducanira umuturage utugeza ku mubare wa miliyoni ebyiri, ibi biratwereka ingufu za Leta muri rusange n’ingufu z’ikigo REG ndetse n’abafatanyabikorwa n’abaturage zo kuba mu myaka ibiri gusa dushoboye kwesa umuhigo wo gucanira ingo zigera kuri miliyoni.”
Uyu munsi ingo zifite amashanyarazi zariyongereye zigera kuri 74.5% zivuye kuri 55%muri 2020, gusa kuri ubu ingo zisaga 50.9% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange ndetse na 23.6% zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange, yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba ndetse n’afatiye ku miyoboro itari iya rusange (mini grids).
Intambwe yo guteza imbere ingufu
Kuva mu myaka ya 1937 ubwo sosiyete ya REGIDESO yatangiraga gukorera mu Rwanda ndetse no mu myaka ya 1957 ubwo uruganda rw’amashanyarazi rwa mbere rwubakwaga mu Rwanda, ukagera no mu myaka ya 2000, amashanyarazi yasaga nk’ahariwe gusa abatuye mu bice by’imijyi.
Icyo gihe ingo zari zifite amashanyarazi zabarirwaga mu bihumbi 46 gusa. Mu mwaka wa 2009, Leta yatangije gahunda yihariye yo gukwirakwiza amashanyarazi hose, cyane cyane mu bice by’icyaro.
Iyi gahunda yafashije cyane kugeza henshi amashanyarazi, bituma ingo zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange ziyongera zigera 492,641 mu 2014 ndetse ubu zirabarirwa hafi kuri miliyoni 1,4.
N’ubwo hakomeje gushyirwa imbaraga nyinshi mu kwagura imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi, byagaragaye ko kugeza imiyoboro kuri buri rugo bizatwara igihe kinini.
Niyo mpamvu hafashwe ingamba zo kwifashisha amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange, cyane cyane akomoka ku mirasire y’izuba, agahabwa abatuye mu bice biherereye kure y’imiyoboro isanzwe. Ubu ingo zirenga ibihumbi 640 zahawe amashanyarazi muri ubu buryo kandi ziracana.
Gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda iganisha ku ntego y’amashanyarazi kuri bose iteganya ko mu 2024 ingo zisaga 70% zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange hanyuma izisaga 30% zikazaba zikoresha amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange.














Ibitekerezo 0