Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, kuwa Mbere tariki 18 Mutarama 2016, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yemeje amasezerano yo gukodesha abikorera, imishinga umunani y’ingomero nto z’amazi zitanga amashanyarazi arizo urwa Nyundo, Rwaza-Muko, Rubagabaga, Giciye II, Nyirantaruko, Muhembe na Nyirahindwe I&II.
Gahunda y’imyaka irindwi iteganya ko bitarenze umwaka wa 2017 Abanyarwanda 70% bazaba bafite amashanyarazi.
Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi kandi ingomero zari ziteganyijwe kubakwa harimo urugomero rwa Nyabarongo (28 MW), urugomero rwa Rusizi III (48 MW), ingomero nto hirya no hino mu Turere (20 MW), n’izindi nganda zibyaza ingufu gazi metani (150 MW), inganda z’amashanyarazi aturuka ku mashyuza (10 MW), inganda zitunganya nyiramugengeri zifite ubushobozi bwa 200 MW, imishinga ibyara ingufu zituruka ku mirasire y’izuba, ku muyaga, biyogazi, n’andi masoko y’ingufu, byagombaga gutuma ingufu u Rwanda rufite ziyongera zikava kuri 85 MW zikagera kuri 1000 MW muri 2017.
Iyo gahunda kandi iteganya ko umubare w’Abanyarwanda bakoresha amashanyarazi bagomba kuva ku 10% bakagera kuri 70%.
Mu zindi ngamba kandi harimo no kuzubaka imiyoboro y’amashanyarazi ihuza u Rwanda n’ibihugu bituranyi (interconnections) bizafasha ubuhahirane bw’amashanyarazi n’ibindi bihugu nk’uko bigaragara muri raporo y’ibikorwa by’imyaka irindwi.
Bimwe mu bikorwa remezo umwaka wa 2015 usigiye u Rwanda, harimo urugomero rwa Nyabarongo rutanga 25% by’amashanyarazi akoreshwa mu gihugu, rwuzuye rutwaye miliyoni 98.7 z’amadolari hatabariwemo ayo kwimura abaturage bari baruturiye.
Imirimo y’umushinga Kivuwatt Irarimbanyije ndetse n’ibindi bikorwa byashyizwemo ingufu nk’imirasire y’izuba n’ibindi.
Gukodesha ingomero, nacyo ni kimwe mu byemezo Leta yafashe mu rwego rwo kwihutisha gahunda yayo y’imyaka irindwi ishobora kuzatanga umusaruro ku baturage ndetse no kubazakodesha ingomero, cyane ko bihutisha ibikorwa kandi bagacunga neza imitungo yabo aho biteganyijwe ko izigera kuri 22 zizegurirwa abikorera.



















TANGA IGITEKEREZO