Ni igikorwa bakoze kuri uyu wa Gatatu bari kumwe n’Itorero ry’icyo kigo ryataramye biratinda maze Intwaza zisagwa n’ibyishimo zibyinana nabo.
Icyo gitaramo cyatangiye ahagana saa kumi kigeza saa moya z’umugoroba cyaranzwe no kuririmba, kubyina, gusangira icyo kunywa ndetse no kumurika ibirango by’amateka bibukiranya ibigize umuco nyarwanda.
Bakoze n’ibindi birimo gukina igisoro, kuvugira inka, kuboha ibyibo n’ibiseke, guhamiriza n’ibindi.
Umuyobozi wa INMR, Amb Masozera Robert, yavuze ko kuva icyo kigo cyagera i Huye ari bo ba mbere bahisemo gusura mu rwego rwo kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2020 ndetse no gusabana na bo.
Ati “Ntabwo turamara ukwezi tuzanye icyicaro gikuru hano i Huye, twaricyaye dukora urutonde rw’abantu tuzasura dusaga ab’ibanze ari abadukora ku mutima, ni mwe. Ni mwe ba mbere b’ibanze tuvuze ngo reka tubahereho kandi byadushimishije kuko tuzi ko tubivanamo umugisha wanyu wa kibyeyi.”
Amb Masozera yababwiye ko bazanywe no kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2020; kubagaragariza urukundo no kubataramira.
Ati “Muzagire umwaka mushya muhire turabifuriza kuzagira ubuzima bwiza n’imibereho myiza, mbese imigisha yose ituruka ku Mana turayibifuriza muri uyu mwaka wa 2020; twahisemo kuza ngo tubibifurize kandi tunasangire umwaka mushya.”
Yababwiye ko ari ababyeyi beza bityo biyemeje ko bazajya babasura kenshi kugira ngo basangire ibyishimo.
Ati “Mwebwe muri ababyeyi bacu, turabonamo ba nyogokuru na ba sogokuru bacu dusigaranye, abenshi turi hano ababyeyi twagiraga ntabo tugifite, ni mwebwe dufite nk’ababyeyi bacu, natwe turi abana n’abuzukuru musigaranye.”
“Iyo abana bahuye n’ababyeyi na ba sekuru na ba nyirakuru murabizi ko biba ari ibyishimo n’umunezero.”
Hagati mu gitaramo habaye igikorwa cyo kumurika ibikoresho byo mu Ngoro z’Umurage w’u Rwanda byakoreshwaga hambere birimo, ibisabo, urusyo, ingasire, ibiseke, imyambi n’imiheto, impuzu, ingoma, uruhindu n’ibindi.
Intwaza zaganiriye na IGIHE zavuze ko zishimye cyane kubera ibyo birori n’ubusabane kuko hari byinshi byiza bibibutsa.
Mukandekezi Concessa w’imyaka 70 y’amavuko yashimishijwe cyane no kubona intore zihamiriza ndetse n’abakobwa bacunda amata.
Ati “Intore zanshimishije cyane kuko kuva kera narazikundaga, gucunda amata nabyo nabyishimiye cyane kuko nibutse kera iwacu babitwigishaga. Banyibukije ibintu byinshi nabonaga nkiri umwana ku buryo numva nabikora usibye ko mfite intege nkeya.”
Mutarambirwa Claver w’imyaka 74 y’amavuko avuga ko icyamushimishije by’umwihariko ari Intore, gukina igisoro, imbyino z’abakobwa n’ibisabo.
Ati “Nashimishjwe n’Intore kuko kera nanjye narahamirizaga, nshimishwa n’abakobwa babyina, nshimishwa n’ibisabo bigarutse iwacu kuko byanyibukije umuco wacu nk’Abanyarwanda. Ikindi nishimiye ni ugukina igisoro wabonye ko nanjye nakinnye”
Kagwera Daphrose w’imyaka 85 y’amavuko yavuze ko yashimishijwe na byinshi ariko cyane cyane gucunda amata no gusya amasaka.
Ati “Kera tukiri abakobwa twari dufite inka tugacunda amata, tugasya amasaka bakatwigisha no kuboha ibyibo n’imisambi.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Huye, Kamana André, yashimiye INMR yateguye icyo gitaramo kuko ari ingirakamaro.
Igitaramo cyasojwe Intwaza zibijeje ko nazo zizajya kubasura bakongera bagasabana.
Urugo Impinganzima rwo mu Murenge wa Mukura mu karere ka Huye rutuwemo n’intwaza zigera kuri 90.
Ni urugo bubakiwe n’Umuryango Unity Club ‘Intwararumuri’ n’abafatanyabikorwa batandukanye, hagamijwe kubafasha kubaho neza no kuzagira amasaziro meza.




































Ibitekerezo 0