Izo mpano ziganjemo ibikoresho byifashishwa mu bugeni urubyiruko rw’ubu rwisanzuramo cyane, byamuritswe ku mugoroba wo ku wa 14 Nzeri 2018.
Umuyobozi w’ingoro yo kwa Richard Kandt, Carine Rusaro Utamuriza, yavuze ko ari nyuma y’ukwezi bahuza abanyeshuri mu bigo by’i Kigali n’abanyabugeni.
Byakozwe ku bufatanye n’Umuryango w’abanyabugeni ‘Kurema, Kureba, Kwiga Arts’.
Utamuriza ati “Bwari uburyo bwo kugira ngo babashe gukoresha abafite izo mpano. Bashobora kuzisohora noneho hakaba havamo ibyo twamurika n’abandi bakazaza kureba.”
Umuyobozi wa ‘Kurema, Kureba, Kwiga Arts’, Judith Caine, yavuze ko bagiye babaza urubyiruko ibikoresho rwumva rukunze ku buryo byazashyirwa mu biranga amateka mu gihe kizaza.
Ati “Twababazaga ibikoresho bamara umwanya bakoresha muri iki gihe, bumva abantu bashobora kuzabibukiraho mu myaka 100 iri imbere.”
Mu ngoro yo kwa Kandt imbere n’inyuma, hari amafoto ya bamwe muri abo banyeshuri, agaragaza n’amazina yabo n’ibyo bagiye bagaragaza ko mu gihe kizaza byazafasha abandi.
Umunyeshuri witwa Uwase Kevine, avuga ko bimwe mu bikoresho urubyiruko rwumva ko bifite agaciro cyangwa rukoresha mu buzima bwarwo harimo amakaramu asanzwe n’ay’ibiti.
Amakaramu ngo ni uko ruyifashisha mu gushushanya, kwandika n’ibindi ku buryo mu gihe kizaza byazafasha abandi.
Iki gikorwa ngo cyabafashije kwiga amateka y’u Rwanda no kwiyumvamo ko mu gihe kizaza bakwihangira umurimo babinyujije mu bugeni.
Uretse amakaramu, urubyiruko rwagaragaje ko rukunze guhugishwa n’utwuma dufasha amatwi kumva ‘Ecouteur’, ibikoresho bikoze mu ibumba, ibikoze mu giti, ibikoresho by’ikoranabuhanga nk’ibifotora, ibicurangishwa n’ibindi.
Ingoro y’amateka yo kwa Kandt, isanzwe irimo ibiranga amateka y’u Rwanda, ibikoresho gakondo n’ibindi.
Ubuyobozi bw’iyi ngoro buvuga ko izo mpano z’abanyeshuri zifite agaciro kuko bishobora kwigisha n’urundi rubyiruko, rukabasha gutekereza.
Ngo iki gikorwa kinuzuza ibyifuzo by’ingoro, byo guhora ziganwa n’abantu, bakamenya ibizigize n’umumaro wabyo ndetse no guha ijambo urubyiruko.
Iki gikorwa bagikoreye ku bigo by’amashuri bya Leta n’ibyigenga byo mu Karere ka Nyarugenge birimo Apacope, Gs Cyahafi, Epa St Michel na Kigali Leading TVET School.



















TANGA IGITEKEREZO