Yabivuze mu kiganiro yatanze muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye kuri uyu wa Gatatu mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi .

Yagarutse ku rubyiruko arwibutsa ko rwitezweho umusanzu ukomeye mu kubaka u Rwanda no kurinda ibyagezweho.

Ati “Urubyiruko rw’igihugu cyacu rufite misiyo (inshingano), rufite icyo rubazwa; nk’urubyiruko urakora iki? Ibyo wiga biradufasha iki? Ingufu n’ubumenyi mufite biradufasha iki kugira ngo dushobore kujya muri ya gahunda ya Leta twifuza?”

Yahaye urubyiruko umukoro wo kwibaza uko ejo hazaza u Rwanda ruzaba rumeze mu bijyanye n’umutekano, iterambere n’imibereho myiza.

Yavuze ko bibabaje kubona hari urubyiruko ruta umurongo rukajya mu bikorwa bibi birimo amacakubiri, kugambanira igihugu no kunywa ibiyobyabwenge abasaba kubyirinda.

Bamwe mu rubyiruko bakurikiye icyo kiganiro bavuze ko bungutse byinshi kandi bibongereye imbaraga n’umurava wo kubaka igihugu no kukirinda.

Mutamba Jessica ati “Ni inshingano zacu kandi turabikunda, ni twe mbaraga z’igihugu kandi tugomba kucyubaka no kucyirinda; twarabitangiye kandi tuzabikomeza. Ibiganiro duhawe bitwongereye umurava mu byo dukora.”

Umuhuzabikorwa wa AERG-Huye Campus, Umuryango ubumbiye hamwe abanyeshuri y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Niyomutabazi Josué, yavuze ko bafashe iya mbere mu bikorwa byubaka igihugu.

Ati “Ingamba ya mbere twihaye ni ugukunda igihugu kuko ukunze igihugu ntiwakigambanira ntabwo wakumva ko utandukanye na mugenzi wawe; ikindi ni uguhangana n’ingengabitekerezo ya jenoside kuko turacyabona abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Abanyeshuri biga muri UR-Huye bakurikiye n’ikiganiro bahawe na Dr Kabwete Mulinda wagarutse ku mateka y’u Rwanda avuga ko iyo hataba amacakubiri n’inyigisho zibiba urwango Jenoside itari kuba.

Abanyeshuri biga muri UR Huye bavuze ko ibiganiro bahawe byabateye imbaraga n'umurava byo gukunda igihugu
Abanyeshuri biga muri UR Huye bavuze ko ibiganiro bahawe byabateye imbaraga n'umurava byo gukunda igihugu
Bamwe mu bayobozi muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye bakurikiye ibiganiro
Bamwe mu bayobozi muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye bakurikiye ibiganiro
Dr Kabwete Mulinda yatanze ikiganiro ku mateka y’u Rwanda
Dr Kabwete Mulinda yatanze ikiganiro ku mateka y’u Rwanda
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, yahaye urubyiruko umukoro wo kwibaza uko ejo hazaza u Rwanda ruzaba rumeze
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, yahaye urubyiruko umukoro wo kwibaza uko ejo hazaza u Rwanda ruzaba rumeze
Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, Dr Alphonse Muleefu
Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, Dr Alphonse Muleefu
Urubyiruko rwiga muri UR-Huye ruteze amatwi ikiganiro cyatanzwe na Guverineri Gasana
Urubyiruko rwiga muri UR-Huye ruteze amatwi ikiganiro cyatanzwe na Guverineri Gasana
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege

[email protected]