Urugendo rwakozwe n’abanyeshuri ba INILAK, abarimu hamwe na bamwe mu bayobozi b’iri shuri Rikuru rwatangiriye ku cyicaro cya INILAK kugera Kicukiro ahitwa Ziniya na Bralirwa, ubundi basubira kuri INILAK. Irindi tsinda rigizwe ahanini n’abayobozi hamwe n’abarimu ryo ryagiye mu mudugudu uri i Kinyinya, aho bafashije imfubyi n’abana bato.
Iri tsinda rya kabiri ryari rirangajwe imbere n’Umuyobozi w’iyi Kaminuza, Dr Ngamije Jean, ryafashije abatuye mu mudugudu w’Imfunyi n’abapfakazi barokotse Jenoside, bahatujwe n’Umujyi wa Kigali. Izi mfubyi n’abapfakazi bishyiriyeho ishuri rito ryo kwigisha abana babo b’incuke (Nursery), ariko bakagira ikibazo gikomeye cyo guhemba abarimu.
Mu bufasha bwatanzwe na INILAK harimo guhemba abarimu bose b’iri shuri ry’incuke mu gihe cy’amezi arindwi asigaye ngo uyu mwaka wa 2015 usozwe.
INILAK kandi yatanze amagare atanu kuri bamwe mu basore babyiruka batabashije kwiga ngo bagere kure, itanga n’imashini eshanu zo kudoda mu rwego rwo kubafasha kwihangira imyuga iciriritse, ibafasha kwinjiza amafaranga.
Ku bijyanye n’imashini zo kudoda zatanzwe, Ubuyobozi bwa INILAK bwiyemeje kandi no kwishyura abarimu bazigisha kuzikoresha hamwe n’ibizazikenerwaho zose, kugeza igihe abazigenewe bazaba babasha kuzibyaza umusaruro.
Uretse uyu mwaka kandi, INILAK yari iherutse gusura abo muri uyu mudugudu ibaha inka z’imbyeyi, inishyurira abana amafaranga y’ishuri (buruse) muri Kaminuza, batatu bazarangiza umwaka utaha. Abarokotse Jenoside batuye muri uyu Mudugudu wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo bashimiye byimazeyo INILAK itabatererana.
Mu kugaruka ku Ishuri Rikuru rya INILAK, amatsinda yombi yarahahuriye, habaho ijoro ryo kwibuka. Umwe mu bafashe ijambo ni Gashayija Justin wibazaga aho abishe abandi bavuye mu gihe mu gihugu hari huzuye abakirisito batagira ingano.
Justin Gashayija yaboneyeho gushimangira ko ubukiririsito nyabwo bujyana n’ubumuntu, kandi avuga ko kwibuka bitanyuranye n’ijambo ry’Imana nk’uko hari ababyibeshya batyo.
Umuyobozi wa INILAK,Dr Ngamije Jean, yishimiye ko ubufasha bwatanzwe n’iri shuri rikuru mu bihe binyuranye ryumganira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bwagiye bubagirira umumaro ukomeye, kandi bakaba bakomeje kwiteza imbere bafite icyizere cy’ahazaza heza.



















TANGA IGITEKEREZO