Ishuri Rikuru ry’Abalayiki b’Abadiventisiti rya Kigali (INILAK) ku ya 15 Mutarama ryahaye impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza abanyeshuri 100 mu ishami ryayo riherereye mu karere ka Rwamagana, abenshi muri bo ari ab’igitsina gore.
Abo banyeshuri bagizwe n’abakobwa 68 n’abahungu 32 barangije mu mwaka w’amashuri 2013-2014 mu mashami y’ibaruramari n’icungamutungo.
Umuyobozi Mukuru wa INILAK, Dr Ngamije Jean, yibukije abo banyeshuri ko nkuko basanzwe babibwirwa kenshi bahamagariwe kwihangira imirimo aho kwihutira gusaba akazi asaba abazabona akazi kuba intangarugero.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette yashimye uruhare rwa INILAK mu kwegera abatuye muri iyo ntara baborohereza ingendo bakoraga bajya gushaka ubumenyi.
Yasabye abo banyeshuri gufata amasomo n’ubumenyi bavanye mu ishuri bakayahuza n’ubuzima busanzwe bafasha abaturage n’aho batuye.
Abanyeshuri bikirije impanuro bahawe n’aba bayobozi bahamya ko imyaka ine bamaze muri iri shuri atari ubusa.
Bavuze ko bahagurukiye kwihangira imirimo bakaba baha abandi akazi kurenza kwirirwa bagashaka aho badashobora kukabona bose.
Umutesi Carine yagize ati “Mwabyumvise hano ubutumwa bwakunze kugaruka ni ukwihangira imirimo. Imyaka ine twize si mike, tugiye gushaka uburyo twahanga akazi kuko ubumenyi turabufite n’ubushake nubwo usanga igishoro kigoranye kuko umuntu adahera ku busa.”
Ishami rya INLAK rya Rwamagana ryatangiye mu mwaka wa 2011 mu gihe i Kigali ryatangiye mu mwaka wa 1997.



















TANGA IGITEKEREZO