Ishuri Rikuru ry’Abaraiki b’Abadivantiste rikerereye i Kigali (INILAK) ryakoze umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 inzirakarengane zazije Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 nubwo iki kigo cyubatswe mu 1997 nyuma y’ayo mahano.
Dr Ngamije Jean, umuyobozi mukuru wa INILAC yavuze ko impamvu bibuka izi nzirakarenge kandi nta muntu wapfiriye muri iki kigo, ijyanye n’uko bifuza ko buri Munyarwanda wese yajya yibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo gukumira ko yazasubira.
Yongeyeho kandi ko ari no gufasha abanyeshurin’abakozi ba INILAK biciwe ababo gukomeza kwibuka babereka ko batari bonyine bafite umuryango.
Dr Ngamije yagize ati “Nta muntu n’umwe wiciwe aha muri Jenoside kuko aya mazu mubona yubatswe muri 1997. Impamvu twibuka , turabizi ko abayarimo bose bakozweho na Jenoside yaba abanyeshuri b’imfubyi za Jenoside n’abakozi bagize ibyago iwabo aho bakomoka. Ni nayo mpamvu nk’ishuri twari dukwiye kwegerana tukibuka abacu bagiye bagwa hirya no hino mu gihugu”.
Dr Ngamije Jean shoje avuga ku bijyanye n’ikimenyetso cyubatswe muri INILAK kigaragaza amateka mabi agaragaza ko jenoside yabaye ndetse idakwiye kongera gusubira.
Yagize ati “ Hirya no hino mu gihugu hari inzibutso aho twashyinguye abacu, ariko aha ntawahaguye n’umwe nkuko nabivuze. Twaje gusanga nk’abarezi tugomba gutanga ubutumwa buhoraho dushyira kiriya kimenyetso mu marembo y’ikigo kugirango buri wese ugeze aha yaba uwavutse nyuma cyangwa mbere akomeze kuzirikana ko Jenoside yabayeho kandi idakwiye kongera kubaho kundi”.
Iki kimenyetso cyatwaye akayabo kari hagati hagati ya miliyoni ebyiri n’eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibikorwa byo kwibuka muri INILAK ngo bizakomereza mu yandi mashami aba mu Karere ka Rwamagana n’aka Nyanza.



















TANGA IGITEKEREZO