00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inka zizafatirwa mu kigo cya Gisirikare i Gabiro zizajya zitezwa cyamunara

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 3 March 2018 saa 05:25
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba bwatangaje ko guhera ku wa 5 Werurwe 2018, inka zizajya zifatirwa mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro zizajya zitezwa cyamunara nyuma y’uko ngo aborozi bakomeje kubwirwa bakinangira.

Byatangarijwe mu nama yahuje Abayobozi b’Uturere twa Gatsibo, Nyagatare na Kayonza n’Aborozi bororera muri utu Turere yabereye i Gabiro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Werurwe 2018.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yavuze ko byemejwe n’Inama Njyanama z’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza nyuma y’uko aborozi bihanangirijwe ariko ntibyubahirizwe.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umujyanama wa Guverineri w’iyo ntara, Kagabo Richards, yavuze ko impamvu ari uko inka zinjira mu kigo cya gisirikare zihuriramo n’inyamaswa zikazanduza uburenge.

Yagize ati “ Uturere tuzakomeza gushishikariza aborozi kwirinda kujyana inka mu kigo cya gisirikare kuko zihuriramo n’ingaruka nyinshi cyane cyane uburenge, dore ko iyo zivuyemo zibukwirakwiza mu karere kose, usanga bigeze no ku bandi borozi batajya bajyana inka muri icyo kigo, bahawe rero kugeza ku wa Mbere ndetse n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) gihabwa inshingano zo guhita gikingira izizaba zakuwemo zose.”

Yaboneyeho gusaba aborozi gukurikiza amabwiriza yashyizweho, ko abantu bakwiriye kujya borora amatungo bafitiye ubushobozi kandi bagakurikiza ingingo yo korora inka nke zifite umukamo.

Mufulukye Fred, yabwiye aborozi ko ubuyobozi bwiteguye gukomeza kubaba hafi no kubafasha ngo ubworozi bukomeze gutera imbere. Yabibukije gukorera inzuri zabo kandi bakirinda kuzihingamo nk’uko byagiye bigaragara ndetse ko uwo bizongera kugaragaraho azabihanirwa.

Inka zizafatirwa mu kigo cya Gisirikare i Gabiro zizajya zitezwa cyamunara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages