00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inka zo mu Rwanda zikamwa litiro miliyoni 2 ku munsi

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 5 November 2014 saa 03:28
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) bufite icyizere ko umusaruro w’amata y’inka zo mu gihugu uzakomeza kwiyongera kandi ugafasha aborozi kwiteza imbere, kuko kuva aho gahunda ya kabiri y’imbaturabukungu itangiriye umaze kwikuba inshuro ebyiri ukagera kuri litiro miliyoni ebyiri buri munsi.
Umuyobozi mukuru wa RAB, Dr Mbonigaba Jean Jacques. avuga ko ikigo ayoboye kiri gukora ibishoboka byose ngo hatezwe imbere inganda zitunganya ibiryo by’amatungo, kuko bakoze (…)

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) bufite icyizere ko umusaruro w’amata y’inka zo mu gihugu uzakomeza kwiyongera kandi ugafasha aborozi kwiteza imbere, kuko kuva aho gahunda ya kabiri y’imbaturabukungu itangiriye umaze kwikuba inshuro ebyiri ukagera kuri litiro miliyoni ebyiri buri munsi.

Umuyobozi mukuru wa RAB, Dr Mbonigaba Jean Jacques. avuga ko ikigo ayoboye kiri gukora ibishoboka byose ngo hatezwe imbere inganda zitunganya ibiryo by’amatungo, kuko bakoze inyigo bagasanga umusaruro inka zitanga ushingiye ku byo kurya ziba zahawe.

Uyu muyobozi yemeza ko ikibazo cy’ibiribwa by’amatungo cyari ingorabahizi mu minsi ishize, ariko akemeza ko hari kuvugutwa umuti w’iki kibazo kuko muri uyu mwaka gusa huzuye inganda ebyiri zizafasha mu kugaburira inka zo hirya no hino mu gihugu.

Dr Mbonigaba yagaragaje ko ubu mu gihugu habarurwa inka zikabakaba 1,200,000, kandi hari icyizere ko uyu mubare uzakomeza kuzamuka kuko hari gahunda zitandukanye mu gihugu zifasha abaturage koroherwa no kubona inka zibakamirwa.

Bitandukanye no mu bihe byashize aho ubworozi bwafatwaga nk’umwuga uciriritse, muri iki gihe bwahinduye isura kuko aborozi boroherejwe gutunganya umusaruro uva mu nka zabo ndetse bakoroherezwa no kubona amasoko batagombye gusiragira.

Kugeza ubu buri karere ko mu Rwanda kamaze kubakirwa ikusanyirizo ry’amata, kuko bitewe na gahunda ya GIRINKA Munyarwanda, buri karere karimo aborozi ndetse intego ikaba ari uko buri muturage ubishaka kandi ubishoboye yorora inka.

Ubu mu gihugu hamaze kubakwa amakusanyirizo y’amata 35 arimo ibyangombwa byose.

N’ubwo umuyobozi wa RAB avuga ko umukamo wiyongereye, Abadepite bo basanga hakwiye kongerwa imbaraga mu kubyaza umusaruro inka kuko urwego uriho rukiri hasi cyane ugereranije n’imbaraga leta yashoye mu bworozi.

Umukamyi ari kuvuruganya

Depite Nkusi Juvenal asanga kuba umukamo warikubye kabiri gusa kandi hari gahunda ya Girinka imaze gutanga inka zisaga ibihumbi 200 zibyara kuva muri 2007, hakwiye kongerwa imbaraga mu bijyanye no kuzibyaza umusaruro.

Yagize ati “Tugendeye ku kibare ubwo murumva ko mwarakoze ibintu byiza koko?”

Depite Nkusi yibukije abayobozi ba RAB gukoresha uko bashoboye kose bagafasha abaturage mu kubyaza umusaruro ubworozi kuko bigaragara ko babukunze kandi banabwishimiye.

Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kongera umusaruro ukomoka ku nka, abaturage bakangurirwa korora inka zitanga umukamo utubutse kurusha inka zari zisanzwe zororwa mu Rwanda bita inyarwanda.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages