Mu itangazo yashyize ku rubuga rwayo rwa Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Mata 2018, Polisi yamenyesheje abakoresha uwo muhanda ko utari nyabagendwa.
Riragira riti “Polisi y’u Rwanda iramenyesha abakoresha umuhanda Karongi-Muhanga, mu Murenge wa Rugabano aho bita ku Rutare rwa Ndaba ko inkangu yafunze umuhanda ukaba utari gukoreshwa. Tubasabye kwihangana mu gihe hagikorwa ibishoboka ngo ivanwemo.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi, yabwiye IGIHE ko abaturage bari gufatanya n’Ikigo cy’Abashinwa gifite inshingano zo gutunganya uwo muhanda.
Ati “Abaturage bari gufatanya n’Abashinwa bari basanzwe bari gukora uwo muhanda, bari gukora ibishoboka byose kugira ngo umuhanda wongere kuba nyabagendwa.”
Icyo gice cy’umuhanda cyatengutse, gikunze kwibasirwa n’inkangu kubera ubutaka bwacyo bworoshye.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, Polisi yatangaje ko imirimo yo gukura inkangu mu muhanda ikomeje, ko ubu wongeye kuba nyabagendwa.



















TANGA IGITEKEREZO