Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, cyagarutse ku ivugururwa ry’amategeko ndetse n’inzego z’ubutabera muri rusange.
Busingye yavuze ko impamvu yatumye izi nkiko z’ibanze zigabanywa ari ukugira ngo hanozwe akazi zikora.
Yagize ati “Ubu ngubu dufite 60 tuzagira izo duhuza hagasigara inkiko 41 bitewe n’uburyo nyuma y’iyi myaka zigiyeho guhera 2004, bitewe n’uburyo abantu babona akazi zikora, abantu zikorera uko bangana, aho ziri, n’undi musaruro wavamo zihujwe n’izindi zizegereye kugira ngo zihuze ubushobozi.”
Yunzemo ati “Harimo kuvugururwa mu nzego zacu z’ubutabera, nk’uko mubizi guhera mu 2004, twagiye tuvugurura kugira tunoze imikorere, inzego zihuze ubushobozi, duhuze ibikorwa binyuranye kugira ngo inzego zacu zikore neza.”
Yamaze impungenge abashobora kumva ko kuba zizagabanywa hari abakozi bashobora kuzatakaza imirimo, ahubwo ngo hari abandi bazakenerwa.
Kugabanya inkiko z’ibanze bizagira ingaruka no ku nzego z’Ubushinjacyaha, Minisitiri Busingye akaba yavuze ko iri vugurura rihuriweho n’inzego zose bireba kugira ngo bizakorwe mu buryo bunoze.
Nta gihe runaka Minisiteri y’Ubutabera yahise itangaza izo nkiko zizaba zamaze kugabanywa.
Ikindi gishya cyitezwe mu rwego rw’ubutabera ni Urukiko rw’Ubujurire ruzaba ruri hagati y’Urukiko Rukuru n’Urukiko rw’Ikirenga, ruzatangira mu minsi ya vuba nk’uko Busingye yabitangaje.
Yavuze ko Urukiko rw’Ikirenga ruzasigara ruca imanza zatoranyijwe zifite icyo zisobanuye ku gihugu.
Yagize ati “Urukiko rw’ikirenga rukaba urukiko ruzaca imanza zitoranyijwe z’icyitegererezo zifite icyo zishatse kuvuga mu buzima bw’igihugu, bw’abantu mu birebana n’imibanire yabo n’amategeko, n’ubundi bujurire buke cyane bushobora kuzagera kuri urwo rukiko.”
Ingingo ya 152 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ivuga ko inkiko zigizwe n’inkiko zisanzwe n’inkiko zihariye; inkiko zisanzwe zigizwe n’Urukiko rw’Ikirenga, Urukiko Rukuru, Inkiko Zisumbuye n’Inkiko z’Ibanze. Na ho inkiko zihariye zigizwe n’Inkiko z’Ubucuruzi n’iza Gisirikare.
Iyo ngingo inavuga ko Itegeko Ngenga rishobora gushyiraho cyangwa gukuraho urukiko rusanzwe cyangwa urukiko rwihariye.



















TANGA IGITEKEREZO