00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkiko zasubitse iburanisha mu gihe cy’ibyumweru bibiri kubera Coronavirus

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 15 March 2020 saa 06:05
Yasuwe :

Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje ko inkiko zose zo mu Rwanda zahagaritse imirimo yazo irimo no kuburanisha imanza n’inama ntegurarubanza, hagamijwe gushyira mu bikorwa amabwiriza yo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus; abafite ibibazo basabwa gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga.

Iki cyemezo gikubiye mu itangazo uru rukiko rwashyize hanze kuri iki Cyumweru nk’umwanzuro wavuye mu nama ya Biro Nkuru y’ubucamanza.

Iri tangazo rigira riti “Hashingiye ku mabwiriza y’igihugu mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus, Inama ya Biro Nkuru y’Ubucamanza yemeje ko iburanisha ry’imanza ndetse n’inama ntegurarubanza kimwe n’ibindi bibazo bikunze kuzana abagana inkiko mu nkiko no mu bugenzuzi bw’inkiko ko bihagaze mu nkiko zose zo mu Rwanda mu gihe cy’ibyumweru bibiri guhera ku wa Mbere tariki 16 Werurwe 2020.”

Muri iki gihe cy’ibyumweru bibiri abazagira ibyo bifuza kubaza mu nkiko bazabikora bifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga rya IECMS cyangwa bakaba basobanuza inkiko banyuze ku murongo utishyurwa wa 3670.

Uku guhagarika imirimo y’inzego zitandukanye byumvikanyweho, ni umwe mu myanzuro ikubiye mu mabwiriza ya leta yagiye hanze ku wa 14 Werurwe nyuma y’uko mu Rwanda hagaragaye umuntu wa mbere urwaye Coronavirus.

Muri aya mabwiriza kandi harimo ko "amahuriro y’abantu benshi nk’imikino ndetse n’ubukwe bibaye bisubitswe. Abitabira imihango yo gushyingura nabo barasabwa kujyayo ari bake. Ibikorwa by’ubucuruzi na za resitora bizakomeza gukorwa hashishikarizwa ko hashyirwa intera ya metero byibuze imwe hagati y’abantu."

Leta kandi yavuze ko ingendo zitari ngombwa zigomba kugabanywa mu kwirinda ubucucike mu modoka zitwara abagenzi.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugaragara umuntu umwe byemejwe n’abaganga ko afite Coronavirus mu gihe ku Isi ho bamaze kurenga ibihumbi 160 naho abo imaze guhitana basaga ibihumbi bitandatu.

Inkiko zose ntabwo zemerewe gukora mu gihe cy'ibyumweru bibiri mu kwirinda Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages