00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubano w’u Burusiya n’u Rwanda, igitutu cya Amerika n’uruhande mu bibazo bya RDC: Ikiganiro na Nduhungirehe

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 10 November 2024 saa 10:47
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, ayoboye delegasiyo yitabiriye Inama ya mbere y’Abaminisitiri yiga ku bufatanye bwa Afurika n’u Burusiya. Ni inama yitabiriwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga barenga 40, mu gihe abantu bayitabiriye baturuka mu bihugu 46; abenshi muri bo ari abo muri Afurika y’Epfo.

Abantu barenga 1500 nibo bateraniye muri Kaminuza ya Sirius, aho iyi nama iri kubera ndetse by’umwihariko ku munsi wayo wa mbere, kuri uyu wa Gatandatu habaye ibiganiro birenga 20.

Imirimo nyir’izina yayo iteganyijwe kuri iki Cyumweru aho haza kuba ibiganiro byo mu muhezo bya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, hakanatangwa ibiganiro. Biteganyijwe ko mu masaha y’igitondo aribwo Minisitiri Nduhungirehe aza kugeza ijambo kuri bagenzi be bitabiriye.

Delegasiyo y’u Rwanda irimo Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Umutekano n’Iperereza, Brig Gen Jean Paul Nyirubutama; Umujyanama wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Haguma Juan; Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi n’abandi.

Ku munsi wayo wa mbere, Minisitiri Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Algerie, Ahmed Attaf ndetse n’uwa Ethiopia, Gedion Timotheos. Yanahuye na Sergei Lavrov w’u Burusiya bagirana ibiganiro byabereye mu muhezo bikamara hafi isaha.

Hari nyuma yo gusinya amasezerano yo gukuraho visa ku badipolomate n’abandi bafite pasiporo za serivisi.

Mu kiganiro na IGIHE, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Ni amasezerano y’ingirakamaro kuko atuma abayobozi n’abandi bitabira inama ku buryo bworoshye kurushaho.”

Yavuze ko hari n’andi masezerano u Rwanda rwasinyanye n’u Burusiya harimo ayo mu 2019 ajyanye no gufatanya mu gukoresha ingufu za nucléaire, yatumye ubu hari abanyeshuri b’Abanyarwanda bakarishya ubumenyi bwabo muri Kaminuza zo mu Burusiya.

Ati “Hari andi masezerano menshi twashyizeho umukono, kandi dufitanye n’ubutwererane mu ngeri zitandukanye. Tugirana ubutwererane mu byerekeye uburezi aho hari abanyeshuri benshi baza hano mu Burusiya kwiga, bagatahana ubumenyi cyane muri siyansi n’ikoranabuhanga.”

Igitutu gishyirwa ku Rwanda mu bibazo by’u Burusiya

Iyi nama y’Abaminisitiri ibaye mu gihe hashize igihe umubano w’u Burusiya n’ibindi bihugu byo mu Burayi na Amerika utifashe neza, ahanini bishingiye ku ntambara iki gihugu cyashoye muri Ukraine.

Mu mwaka ushize ubwo habaga inama y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika n’u Burusiya yabereye mu Mujyi wa St Petersburg, abakuru b’ibihugu byinshi bya Afurika ntibitabiriye nyuma y’igitutu gikomeye bashyizweho n’ibihugu byo mu Burayi na Amerika.

Byasabwe gufata uruhande, bikerura bikagaragaza ko bishyigikiye u Burusiya cyangwa se ko bishyigikiye u Burayi na Amerika. Mu kwanga kudafata uruhande, abakuru b’ibihugu bamwe bahisemo kohereza delegasiyo zigizwe n’abandi bayobozi, n’abari bemeje ko bazayitabira, bahindura gahunda ku munota wa nyuma.

Nduhungirehe asobanura ko n’u Rwanda rujya ruhura n’igitutu nk’icyo rugasabwa gufata uruhande.

Ati “Ntabwo ari u Rwanda gusa ni ibihugu byinshi bikunda gusabwa gufata icyemezo runaka ariko twe dufata icyemezo dushingiye ku nyungu z’u Rwanda, ntabwo dufata icyemezo dushingiye ku nyungu z’abandi.

Umubano w’u Burusiya na Amerika ku ngoma ya Trump

Hashize iminsi mike muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika harangiye amatora ya Perezida yasize Donald Trump atsinze. Amerika n’u Burusiya bimaze igihe bidacana uwaka, kandi icyo gitotsi kikagera no ku bindi bihugu bito.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko uko ubutegetsi bwahinduka kose muri Amerika, u Rwanda ruzakomeza gukorana n’icyo gihugu hamwe n’u Burusiya ahanini rureba inyungu mu bukungu na politiki rufite muri ibyo bihugu byombi.

Ati “ Twebwe twubaha ibihugu, twubaha n’abaturage b’ibihugu iyo bahisemo abayobozi, dukorana nabo, kandi tukaba tuzi ko ibihugu bigirana umubano bishingiye ku nyungu zabyo.”

“Ntabwo inyungu z’ibihugu runaka zigomba gutsindagirwa ibindi bihugu, twebwe dufitanye umubano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi uzakomeza nubwo leta igiye guhinduka kandi tukagirana umubano mwiza n’u Burusiya. Ibibazo u Burusiya byaba bifitanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni ibibazo bafitanye ubwabo ariko bitagomba guhatirwa u Rwanda.”

Uko u Burusiya bwumva ikibazo cy’u Rwanda na RDC

Umujyanama wa Perezida w’u Burusiya, Anton Kobyakov, ubwo yabazwaga aho igihugu cye gihagaze mu makimbirane ari hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yirinze kuvuga byinshi, avuga ko igikwiriye ari uko ubwumvikane ubwo aribwo bwose burwanywa binyuze mu kubaka umubano ushingiye ku bwubahane.

Ati “Amakimbirane ayo ariyo yose akwiriye kurwanywa binyuze mu kubaka umubano mwiza hagati ya buri ruhande, kaharebwa uburyo bwo gushakira umuti mu nzira z’ubwubahane aho kuba mu makimbirane.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko mu biganiro yagiranye na Lavrov, yamushimiye ko igihugu cye gishyira imbere inzira z’ibiganiro bya politiki nka kimwe mu buryo burambye bwo gushakira igisubizo amakimbirane amaze igihe kinini mu karere k’Ibiyaga bigari.

Ati “ U Burusiya ni igihugu gihoraho mu kanama k’Umutekano mu Muryango w’Abibumbye. Nashimiye Minisitiri Lavrov uko u Burusiya bufasha u Rwanda ndetse n’ibihugu bya Afurika muri rusange mu byerekeye ibibazo by’umutekano kuko bushyira imbere ubwubahane, bushyira imbere gushaka ibisubizo bya politiki ku bibazo by’umutekano n’intambara biri mu karere kacu, rero nkaba nabimushimiye nkaba namwijeje kuzakomeza gufatanya n’u Burusiya mu guteza imbere umutekano mu karere kacu.”

Nduhungirehe na mugenzi we wa Algerie baganiriye kandi ku ruzinduko rwa Perezida Kagame ruteganyijwe muri Algerie mu ntangiriro z’umwaka utaha n’urwa Minisitiri wa Algerie w’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda ruteganyijwe mu mpera za 2024.

Ba Minisitiri bombi bashimangiye umubano usanzwe hagati y'ibihugu
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burusiya, Sergei Lavrov, asinya ku masezerano y'igihugu cye n'u Rwanda
Ni amasezerano ku ruhande rw'u Rwanda yasinywe na Minisitiri Olivier Nduhungirehe, mu gihe ku ruhande rw'u Burusiya yasinywe na Sergei Lavrov
Ibiganiro bya ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga bombi, byamaze igihe kigera ku isaha
Amasezerano yasinywe ni afasha abafite pasiporo z'Abadipolomate n'iza Serivisi gukorera ingendo mu gihugu badasabye Visa
Minisitiri Nduhungirehe yahuye na Monique Nsanzabaganwa, Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, aramukanya na mugenzi we wa Ethiopia, thiopia, Gedion Timotheo
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we wa Ethiopia ku mikoranire ijyanye n'Umuryango wa AU ufite icyicaro i Addis Abeba
Minisitiri Gedion Timotheo yashimye umubano mwiza usanzwe hagati y'u Rwanda na Ethiopia
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Algeria arateganya kugirira uruzinduko mu Rwanda
Iyi nama ni ubwa mbere ibaye, iri muri gahunda z'u Burusiya zo gushimangira umubano na Afurika

Amafoto na Video: Philbert Girinema


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages