Abazi amateka basobanura ko iri zina ryakomotse ku bwinshi bw΄imbwebwe zabaga mu ishyamba rya kimeza ku musozi wa Mbwe, ariko kuri ubu zitakihabarizwa kubera imiturire n΄ibikorwa by΄iterambere bimaze kuhagera.
Abaturage batuye muri Mbwe baganiriye na IGIHE barimo umusaza witwa Habumuremyi Daniel w΄imyaka 86.
Yagize ati ati "Aha hantu hari ishyamba ry΄inzitane rya kimeza ryabagamo imbwebwe. Ni akanyamaswa kangana n’injangwe ariko wabaga utitonze kakagushihura. Nta muntu wapfaga kuhinyuza uko yiboneye, ubwo rero kubera ayo mateka izina ryarakomeje bagahina ngo Mbwe, kugeza n΄ubu.”
Nyirabazungu Emerita w΄imyaka 59 yavuze ko iri zina risigaye ribateye ipfunwe ku buryo bifuza ko ryahinduka.
Ati “Bidutera ipfunwe cyane. Urabona dufite umuriro, amashuri, imihanda, nta mujyi wo kwitwa Mbwe hari iterambere ry΄ibikorwa by΄abantu ntabwo ari iby΄imbwebwe, bazarihindure.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashaki, Dushimire Jean, yavuze ko nawe yasanze iryo zina rihari ariko ngo na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yifuje ko amazina atajyanye n’igihe yahindurwa,
Ati “Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yadusabye urutonde rw’imisozi n’uduce bifite amazina atajyanye n’igihe, twararukoze ku buryo ni ryo rya Mbwe rizahinduka, kuko Akagari ka Mbwe kubatse i Ntarama ari naryo abaturage bifuza ko ryahitirirwa rigasimbura Mbwe”
Uyu musozi ntukirangwaho izo nyamaswa, uteweho ibiti bisanzwe by΄inturusu. Hari n΄uduce duhingwamo imyaka itandukanye, mu nkengero zawo hari udusanteri tw΄ubucuruzi n΄ibindi bikorwa remezo, bigaragaza ko hatera imbere umunsi ku wundi.



















TANGA IGITEKEREZO