00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’amajwi n’amashusho by’ijambo Mugesera yavugiye ku Kabaya yateje impaka ndende

Yanditswe na

Philbert Hagengimana

Kuya 7 January 2015 saa 10:29
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru RBA cyahoze cyitwa ORINFOR nticyashoboye kugaragaza aho cyakuye kasete iriho ijambo Dr. Leon Mugesera yavugiye ku Kabaya, kinahakana amashusho ya ryo, biteza impaka ndende mu Rukiko Rukuru.
Kuri uyu wa 7 Mutarama 2015, Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambuka imbibe, rwasubukuye iburanisha ry’urubanza Ubushinjacyaha buregamo Dr Leon Mugesera ku byaha bya Jenoside.
Nyuma yo gusuzuma ubusabe bwa (…)

Ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru RBA cyahoze cyitwa ORINFOR nticyashoboye kugaragaza aho cyakuye kasete iriho ijambo Dr. Leon Mugesera yavugiye ku Kabaya, kinahakana amashusho ya ryo, biteza impaka ndende mu Rukiko Rukuru.

Kuri uyu wa 7 Mutarama 2015, Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambuka imbibe, rwasubukuye iburanisha ry’urubanza Ubushinjacyaha buregamo Dr Leon Mugesera ku byaha bya Jenoside.

Nyuma yo gusuzuma ubusabe bwa Dr. Leon Mugesera bwo gutangiza bundi bushya iburanisha mu mizi y’urubanza rwe bitewe n’umucamanza mushya mu nteko iburabisha, ariko Urukiko rukaza gusanga nta shingiro bufite, Urubanza rwahise rukomereza ku ngingo zari zigezweho, aho haje gusuzumwa iby’amabaruwa yandikiwe ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru RBA.

Nk’uko Dr. Leon Mugesera yatangiye abisobanura, Urukiko rwandikiye Ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru RBA amabaruwa 2, iya mbere yanditswe kuwa 20 Kamena 2014, rusaba kumenyeshwa amazina y’uwafashe amajwi n’amashusho iki kigo cyahaye Ubushinjacyaha, runasaba kandi ibisobanuro by’aho uwo muntu yaba aherereye.

Kuwa 24 Kamena 2014, RBA yasubije ivuga ko uwafashe ayo majwi atazwi bityo n’aho aherereye hakaba hatamenyekana, cyongeraho ko kandi ijwi bafite ritagira amashusho.

Kuwa 25 Kamena 2014, Urukiko rwongeye kwandikira RBA rusaba ibisobanuro nk’ibya mbere, byiyongereyeho kugaragaza aho iryo jwi ryavuye mbere y’uko rihabwa ubushinjacyasha nk’ikimenyetso.

Kuwa 27 Kamena 2014, RBA yasubije ivuga ko iryo jwi ryavuye muri serivisi ishinzwe ububiko bw’icyo kigo cyahoze ari ORINFOR, ariko bwongeraho ko aho ryari ribitse hatagaragaza uwarifashe.

Nyuma y’ibi, Dr Leon Mugesera yahise abwira Urukiko ko ubushinjacyaha butabasha kugaragaza uruhererekane bw’iki kimenyetso, bityo n’undi wese ngo akaba ashobora kwitoragurira amakuru (une information) akaza agatura muri ubwo bubiko.

Yifashishije agace kamwe mu byanditse mu nyandiko mvugo ya Peter Frezeur Umuhanga mu by’Ubutasi muri Canada, wavuze ko u Rwanda rukwiye kugaragaza umwimerere w’iryo jambo, igikoresho cyifashishijwe mu kurifata, n’amakuru ku buryo ryafashwemo, bitabaye ibyo we ngo akaba atarashoboraga kurigeza imbere y’umucamanza.

Nyuma y’ibi Dr Leon Mugesera yahise asaba Urukiko guhuza ibyavuzwe na Peter Frezeur abibwira Ubutabera bwa Canada, n’ibisubizo byatanzwe na RBA bihabwa Ubutabera bw’u Rwanda, rugahita rutesha agaciro ikimenyetso gifatwa nk’izingiro ry’ikirego cy’ibyaha byaregewe muri uru rubanza.

Ubushinjacyaha bwahise bugaragariza Urukiko ko ibisubizo RBA yatanze bisobanutse ndetse bikaba bidakwiye gusobanurwa ukundi, kuko kuba hatagaragazwa uwafashe iryo jwi bitavuze ko ritigeze rivugwa, cyane ko icyo kigo kitigeze kirihakana ngo kivuge ko atari irya cyo. Ibyo bikaba bidakwiye kuba ikibazo kuko uburyo bwakoreshwaga muri icyo gihe butagaragazaga uwafashe ijwi runaka.

Ikindi Ubushinjacyaha bwagaragaje ni uko Dr. Leon Mugesera yifashishije imvugo Peter Frezeur yabwiye Ubutabera bwa Canada, kandi bwarayirenzeho bukamwirukana ku butaka bw’icyo gihugu, bukamwohereza kuburanira mu Rwanda, bityo bugasanga Urukiko rutayishingiraho.

Mukurarinda Alain umwe muri babiri bahagarariye Ubushinjacyaha muri urwo rubanza, yongeyeho ko kuba Dr Leon Mugesera avuga ko iryo jwi ritakuririrwaho, ari ukwibeshya cyane kuko ryafashwe mu buryo bwemewe n’amategeko kandi rikaba ritari ku rutonde rw’ibimenyetso, yasomye, bitemewe mu manza z’inshinjabyaha.

Dr Mugesera yahise asobanura ko ibyo Peter Frezeur yavuze byimwe agaciro mu rubanza rwaburanishijwe mu by’Ubutegetsi, ari na yo mpamvu Urukiko rwo muri Canada rwahise rumwohereza kuburanishirizwa mu Rwanda ku byaha by’inshinjabyaha.

Nyuma y’impaka ndende zivanzemo no guterana amagambo hagati ya Dr Leon Mugesera nUbushinjacyaha, iburanisha ryaje gusubikwa, rikazasubukurwa kuwa 14 Mutarama 2014.

Tubibutse ko iryo jambo mbwirwaruhame ryiswe ‘Amahembe ane ya Shitani’ Dr Leon Mugesera yavugiye ku Kabaya ari na ryo zingiro ry’ibyaha aregwa, avuga ko atibuka ibya ryo, gusa akemeza ko iyo nama yo kuwa 22 Ugushyingo 1992 yabaye ndetse akaba yarayitabiriye.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages