Nirere yavukiye i Burundi mu mwaka wa 1984 avukana n’undi mwana umwe w’umuhungu. Nyina yaje gupfa, se ashaka undi mugore wamureze amwanga.
Ibi byatumye abaho ubuzima bugoye burimo imibabaro myinshi kuko mukase yahise amwirukana muri urwo rugo.
Yatangiye ubuzima bugoye
Agarutse kwa mukase, Elyse avuga ko yabayeho mu buzima bubabaje, kugera ubwo yagaburirwaga ibiryo bakandagiyemo, ahanini akabikorerwa se atabizi kuko yahoraga mu ngendo z’ubucuruzi bwe.
Rimwe, mukase wari umaze kubyara abana babiri, yaje kumukingirana mu cyumba amaramo iminsi ibiri, amubajije icyo amuhora ,amusubiza ko ikosa yarivanye mu nda y’umubyeyi we.
Yajyaga ku ishuri yakubiswe, kenshi afite ibisebe ku matama, abana biganaga bamubaza akabasubiza ko yarwanye na basaza be.
Muri make yahozwaga ku nkeke , afashwe nk’umugaragu mu rugo, cyane ko abana ba mukase bahoraga bamubuza kugira icyo afata atagiherewe uburenganzira.
Mu bikorwa bindi bibi yakorewe byaje no kumugiraho ingaruka, yaje gukubitwa umuhini mu mutwe na mukase, arakomereka amaraso akajya anyura mu matwi.
Ubuzima bwari bumurambiye ...
Mu kubabazwa muri ubwo buzima, yaje kwigira inama yo gukora igikorwa cyizatuma bamwirukana cyangwa se bakamwica, ahitamo gutwika intebe n’amarido byo mu nzu mu gitondo kare, araboneza ajya ku ishuri. Babyutse basanze bishya, batangira kuvuga ko babaroze.
Papa we yamusanze ku ishuri amubaza impamvu yaje ku ishuri ,kandi mu rugo babaroze ibintu birimo gushya, amusobanurira ko ariwe wabitwitse, se ntiyabyemera avuga ko umwana we yasaze.
Ntiyahise amusubiza mu rugo yahise amujyana kwa se wabo, gusa mukase agahora avuga ko ariwe wabaroze.
Aha kwa se wabo ntiyahatinze, se yahise amujyana muri internat mu babikira ahiga umwaka wose, awuhamara atemerewe gusohokamo, nyamara iki gihe se n’uwari mukase n’abana bahise batahuka baza mu Rwanda, we bamusiga muri cya kigo cy’ababikira.
Ubuzima bw’ubuhunzi burarangiye, ariko guhangayika kurakomeje
Se umubyara yaje gusubira i Bujumbura amubwira ko batahutse bari mu Rwanda, amubwira ko batazongera kubana, ariko we arabyanga yurira imodoka ku ngufu bazana mu Rwanda.
Agihinguka kwa mukase aho bari batuye ahitwa mu Kiyovu kuri Avenue Kamuzinzi mu mazu ya BNR, mukase ntiyigeze abyishimira.
Aha niho yatangiye gukorerwa ibikorwa bibi, icyakora se aza gufata icyemezo cyo kumujyana ku ishuri aho abana ba mukase bigaga, ariko bo bakamufata nk’umugaragu mu rugo.
Avuga ko yavuye ku ishuli, asanga mukase yateguye icyumba cyo kumufungiranamo, aho yakimazemo iminsi 11 atarya atanywa, aha ngo yaje gufata icyemezo cyo gutoroka anyuze muri Palafo(Plafon), ahita atorokera kwa se wabo wari utuye aho hafi, aho naho ariko mukase yamukuyeyo amugarura mu rugo.
Ibikorwa byose yakorerwaga se yari abizi anabibona, kugeza ubwo baje gufata icyemezo cyo kumwirukana mu rugo.
Hari hakurikiyeho ubuzima bwo mu muhanda akiri mu myaka 11 gusa…
Mu gihe kigera ku mwaka wose yiberaga mu kizu cya Ecole Belge, akajya ajya kwaka ibiryo hafi y’aho bari batuye mu Kiyovu.
Abamuhaga ibiryo na bo, mukase yaje kubamenya abategeka ko batazongera kubimuha, ko yigize ikirara.
Yaje gukurwa mu muhanda n’umuntu wari uzi umurayango we, biba ngombwa ko agaruka mu rugo. Ntibyatinze ariko baje kongera kumwirukana, iki gihe ariko bari baragiye gutura Kicukiro, asubira mu buzima bwo mu muhanda, ahita ajya kwibera mu gasoko kari Kicukiro Sonatube.
Yaje gufata icyemezo cyo kujya kurega mu karere ka Nyarugenge, bategeka se kumusubiza mu rugo, ariko yaje gufungirwa mu nzu i Nyamirambo, ngo akarere kazibwire ko ari mu rugo.
Papa we yaje gufata icyemezo amusubiza i Burundi amutayo, aza kwigarura mu Rwanda aho avuga ko yaje atega za lift hafi igihe cy’ukwezi kose ari mu nzira.
Yaboneje mu nkiko…
Icyemezo cyo kujya mu nkiko, nta gisubizo byamuhaye, kuko se yaje kuva mu gihugu ajya kwibera muri Canada. Ku myaka ye 16 yaje kuvanwa mu muhanda n’abakrisitu bo mu Nkurunziza hano i Kigali, aho yakundaga kurara ku rubaraza rw’uru rusengero.
Umwana basenganaga yaje kumutwara kwa bene wabo, ajya gucururiza mukuru we. Aka kazi yaje kukavamo, ajya gukorera umuntu wakoreraga muri Hotel umubano, ari mu kazi yaje kwisubiza mu ishuri.
Mu gihe yari ageze mu mwaka wa 6 mu mashuri yisumbuye, habura icyumweru ngo akore ikizamini yikubise hasi, bamutwara kwa muganga, aho basanze ari ngombwa ko bamubaga, ngo kuko yari yagize ikibazo mu matwi imbere, aha rero byabaye ngombwa ko azana umusinyira ngo bamubage aramubura.
Aho yasengeraga, umwe mu bapasiteri yaje kumusinyira arabagwa, amaze gukira bamutegeka ko atazasubira mu ishuri ko atagomba kunaniza umutwe.
Ubuzima bwo gucuruza
Ubucuruzi yakoraga bwarimo kugira iduka ry’ibijyanye no gutaka(decoration),ariko riza guhomba, biba ngombwa ko ava i Kigali ajya kwibera mu Bugesera.
Aha rero ngo yakundanye n’umusore baza no kubyarana, ariko biba ngombwa ko badakomezanya, ahita agaruka i Kigali.
Ubucuruzi bwe yarabukomeje, agera ku rwego rwo kujya ajya kuzana ibicuruzwa mu mahanga.
Mu bucuruzi yakoreraga hanze, yagiye mu Bushinwa kuzana ibicuruzwa, aza gutekerwa umutwe n’uwo bakoranaga amafranga yose arayamutwara ntiyagaruka, yigira muri Suede.
Icyifuzo cye
Atekereza ko hashobora kuba hari abandi bantu bakorerwa ihohoterwa nk’iri, agasaba buri wese kugira uruhare mu kurwanya ibikorwa nk’ibi. Akavuga ko agiye gukora filime ivuga ku byamubayeho akazayita ‘Isoko y’amakimbirane.’
Isomo ashaka kuzatanga; ni ugusaba buri wese waba uzi ahaba hari ibikorwa nk’ibyo kutabihishira, amakuru akajya ahagaragara.
Nirere ateganya igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gusohora iyo Film kizabera muri Guest Amani, ku Kicukiro, ku itariki ya 2 Ukwakira, agahamagarira abanyarwanda bifuza gufatanya nawe mu gukumira amakimbirane n’ihohoterwa rikorerwa abana mu miryango, kuzitabira icyo gikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO