Mu kiganiro na IGIHE, umwanditsi Rukundo akaba n’Umuyobozi w’Umuryango La Benevolencija utegura iyi kinamico, yasobanuye ko Musekeweya ubundi bikomoka ku kweya k’umuseke, bivuga kuva mu gicuku ugana mu mucyo bigashushanya ibihe bishya.
Iyo nyito ubwayo ishushanya ibihe byo kubaka amahoro no kubana neza nyuma y’icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi Igihugu cyari cyivuyemo.
Igitekerezo cyo gukina Musekeweya cyakomotse ku bushakashatsi bw’Umunyamerika witwa Dr. Ervin Staub wabukoze ku nkomoko y’amakimbirane n’uburyo yirindwa harimo na Jenoside by’umwihariko.
Uyu mugabo byatumye mu 1998 atumirwa n’Ubuyobozi bw’u Rwanda aza kubitangaho amahugurwa ku bayobozi, ariko bamusaba ko yabakorera uburyo bwo kubisakaza ku bandi Banyarwanda.
Yaje gusubira muri Amerika agezeyo afatanya n’Umuyahudi witwa George Weiss washinze umuryango witwa La Benevolencija, bagarukana mu Rwanda bahakorera inyigo y’uko ibyo yasabwe byakorwa.
Rukundo yavuze ko aba bashakashatsi baje mu Rwanda bagakora ubushakashatsi, bagasanga uburyo bwiza bwo gusakaza ubwo butumwa ari ugukoresha Radio, kuko ari yo yari yarakoreshejwe mu gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda no kwicisha abantu mu 1994.
Basanze rero ishobora kongera gukoreshwa mu kubaka amahoro no kubanisha abantu, by’umwihariko binyuze mu ikinamico.
Ikinamico yatangiye kwandikwa rero ishingiye kuri ubwo bushakashatsi ariko bakabihuza n’amateka y’Abanyarwanda.
Umwe mu nkingi za Musekeweya
Rukundo yavuze ko ibyo byose byabanjirije Musekeweya we yari atarabyinjiramo kugeza ubwo La Benevolencija yamusabaga gukorana na yo.
Yiga muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye yabibangikanyaga no kwandika amakinamico yari yaratangiye yiga mu mashuri yisumbuye, ndetse yaranatsinze amarushanwa menshi yo kwandika bituma ubwo umushinga wo gutegura Musekeweya watangiraga ahamagarwa.
Icyo gihe izina rye ryari ritangiye kumenyekana mu makinamico, bityo ubwo kwandika Musekeweya byategurwaga aba mu ba mbere batekerejwe.
Ati “Baduhaye amahugurwa, hanyuma tuvugana ku mafaranga mva ahandi nkoraga ndaza dutangira kwandika.”
Mu ntangiriro za 2004 ni bwo we n’abandi banditsi babiri, barimo Mukahigiro Perpetua wari usanzwe yandika Urunana n’undi witwaga Kamuhire Dieudonne witabye Imana, batangiye gukora, maze muri Gicurasi uwo mwaka Musekeweya itangira gutambuka kuri radiyo kugeza ubu.
Inkomoko ya Muhumuro na Bumanzi yabaye ikimenyabose
Rukundo yavuze ko ayo mazina y’imisozi bayahimbye ari mashya kandi nta hantu ahuriye n’imisozi yo mu Rwanda, kugira ngo bayubakireho uburyo iyo abantu bashaka gukimbirana bicamo ibice hakaba ‘twe’ na ‘bariya’, ariko mu buryo bugamije inyigisho.
Ibyo byajyanye no gushyiramo abakinankuru, ariko hagenderwa ku ihame ry’uko mu gukina ikinamico haba hagomba kubamo inyigisho zingana na 20%, mu gihe irindi janisha risigaye riba uburyo bwo kuruhura abantu mu mutwe kugira ngo bakurikirane ubutumwa ari benshi.
Uyu mwanditsi avuga ko ari ho havuye igitekerezo cyo kwandika inkuru ya Shema na Batamuliza yagizemo uruhare rukomeye, ariko igenda isimburana n’izindi kuko urukundo ari imwe mu ngingo zisanzwe zikurura benshi.
Ati “Bashobora gushyiramo gusetsa cyangwa umukinankuru usetsa, ariko ko urukundo na rwo rutuma abantu baruhuka.”
Ahamya ko ikinamico nk’iyi idashobora kumara imyaka myinshi itarimo urukundo kandi n’ubu, yavuze ko harimo inkuru nyinshi z’urukundo zakurikiye iya Shema na Batamuliza.
Shema na Batamuliza bahawe gukina bakundana ariko hongerwamo n’ibizazane kuko bavukaga mu bice bitandukanye, ababyeyi babo batifuza ko bashyingiranwa, ariko urukundo rwabo ruza gutsinda kugira ngo bitange isomo ryo kubana hatitawe ku nkomoko n’ibindi abantu batandukaniyeho.
Zaninka, wataziriwe urwango
Rukundo yagaragaje ko umukinankuru witwa Zaninka ari we watangiye kumutoza ibyo akina bimugaragaza nk’ugira umutima mubi, ariko bigatanga isomo ry’uko mu buzima abantu bahari mu byiciro byose.
Ibyo byagiye bituma hari abakurikira iyi kinamico babimwangira ndetse bakamushushanya nk’umuntu mubi, nyamara nta ho bihuriye n’uko ameze mu buzima busanzwe.
Ati “Mu kumutoza icyadutangaje ni ukuntu yahise yinjira neza mu byo agomba gukina. Bamwe bageza aho bibaza niba twaramutoranyije tumuzi, kuko ibyo yakinaga babonaga abikina nk’ubuzima bwe, ariko nta ho bihuriye n’imibereho ye rwose, ni umubyeyi utuje usenga cyane anigisha abantu mu rusengero.”
Kugeza ubu Musekeweya babona uruhare rwayo mu kubaka amahoro mu mibanire y’abantu bashingiye ku buhamya bagenda bakira.
Ati “Hari umukecuru w’imyaka 94 uherutse kuza kutureba aho dukinira aturutse i Kamonyi turaganira. Yatubwiye ko yumvise Musekeweya kuva igitangira ibasha kumuhindura abantu bari baramuhemukiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi arababarira ubu babanye neza.”
Hari n’umugabo wo mu Burengerazuba wahoze ari umusirikare kera, aza guhungira mu mashyamba ya Congo, wababwiye ko ko yiyibaga akumva Musekeweya kuri radio bituma agaruka mu gihugu kandi agarukana n’umuryango we.
Icyakora, Rukundo yavuze ko kimwe mu byababereye imbogamizi mu gukina ari ukwereka abakinankuru abakurikira, kuko iyo abantu basanze uko bashushanyije umukinankuru atari uko ameze babifata nko gutenguhwa, bikaba byagira ingaruka ku butumwa bwatangwaga.
Ibyo ariko ubu bigenda bivanwaho n’Isi y’imbuga nkoranyambaga yorohereza abantu kwigaragaza, ariko kandi hakaba n’abafatanyabikorwa bakorana basaba abakinankuru ba Musekeweya kubakinira ubutumwa runaka kuri ‘scene’, bakabyemera mu rwego rwo gushaka amikoro.
Uyu mugabo watangiye kwandika amakinamico mu 1997 akaba n’umuririmbyi wa Chorale de Kigali, uretse kuyobora La Benevolencija mu Rwanda ahamya atunzwe no kwandika, ndetse ashimangira ko ari ibintu bishobora gutunga ubikora byonyine



Ibitekerezo 0