00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkongi yari yafashe ikirunga cya Muhabura yazimye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 14 August 2026 saa 09:53
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yatangaje ko inkongi y’umuriro yari yafashe ishyamba riri ku kirunga cya Muhabura yazimye.

Igice cy’iki kirunga giherereye mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera cyafashwe n’inkongi mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Kanama 2026.

Abaturage, abayobozi bo mu nzego z’ibanze bagiye kuri iki kirunga kuzimya iyi nkongi, birirwa muri iki gikorwa kugeza mu masaha y’umugoroba.

Umuturage utuye mu Kagari ka Nyagahinga hafi y’iki kirunga yatangaje ko batashye mu masaa kumi n’imwe y’umugoroba bamaze kuzimya iyi nkongi.

Ati "Twahavuye mu masaa kumi n’imwe, saa kumi n’imwe n’igice."

Yagaragaje impungenge z’uko umuriro ushobora kongera kwaka mu gihe haboneka umuyaga mwinshi kubera ko basize hagicumba umwotsi nubwo ari muke.

Guverineri Mugabowagahunde yatangarije IGIHE ko umuriro wamaze kuzima.

Yagize ati "Byashize. Nta kibazo."

Biteganyijwe ko mu gitondo cyo ku wa 15 Kanama, abanyamuryango b’amashyirahamwe ashinzwe kubungabunga Pariki y’Ibirunga basubira ku kirunga cya Muhabura kugira ngo barebe niba umuriro utongeye kwaka.

Kugeza ubu icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana ariko hakekwa abavumvu bajya guhakuriramo ubuki mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubuso bwangijwe n’iyi nkongi na bwo ntiburatangazwa. Icyagaragaye ni uko yatangiriye ku gice cyo hagati, yaguka izamuka.

Inkongi y'umuriro yatangiriye hagati ku kirunga cya Muhabura, yaguka izamuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages