Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri zishyira saa moya nibwo ibi byumba bya PIASS, Ikigo giherereye mu Murenge wa Ngoma, byafashwe n’inkongi bikekwa ko yaba yatewe n’umuriro w’amashanyarazi.
Abanyeshuri n’abayobozi bakimara kubona umuriro wafashe igisenge ndetse bimwe mu bikoresho bitangiye gushya bagerageje kuzimya bifashishije umucanga na kizimyamwoto, basohora na bimwe mu bikoresho birimo intebe na mudasobwa babijyana hanze.
Ubuyobozi bwahise bwitabaza Polisi igerageza kuzimya umuriro utarakwirwa no mu bindi byumba ndetse inyubako yose itarafatwa.
Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amasomo muri PIASS, Rev Prof. Ndikumana Viateur, yavuze ko bakeka ko inkongi yaba yatewe n’amashanyarazi.
Yagize ati “Turakeka ko byatewe n’amashanyarazi kubera ibikoresho byinshi biba bicometseho, hangiritse ibintu byinshi byari muri icyo cyumba ariko ntabwo byatuma ikigo kidakomeza imirimo nk’uko bisanzwe”.
Abanyeshuri bahumurijwe
Ubuyobozi bwa PIASS bwahumurije abanyeshuri bubabwira ko nta gikuba cyacitse kandi abaherutse gukora ikizamini, impapuro zikaba zahiriyemo hazarebwa uburyo icyo kibazo gikemuka nta munyeshuri uhutajwe.
Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi muri PIASS, Nkundabatware Innocent, yavuze ko amanota y’abanyeshuri yahiriye mu mpapuro na mudasobwa hari ahandi yari abitse, naho abakoze ikizamini kuri uyu wa Kabiri hagiye kurebwa icyakorwa.
Yagize ati “Hari ibizamini byakozwe ejo byo byahiriyemo, abakoze ikizamini bagera kuri 250, ubwo turarebera hamwe icyakorwa kuko simfata umwanzuro njyenyine. Tuzabyigaho turebe umwanzuro wafatwa kuko abanyeshuri ntibagomba kubihomberamo kuko nta kosa bakoze. Tuzabyigaho turebe niba bagisubiramo cyangwa turebe ukundi tubigenza”.
Kugeza ubu ubuyobozi bwa PIASS ntiburatangaza agaciro k’ibyangiritse, kuko bitaramenyekana neza.
Ishuri rya PIASS rifite amashami y’Uburezi, Iterambere n’Iyobokamana, ariko hanakorerwamo n’izindi gahunda zirimo kwigisha iterambere ry’icyaro, kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere, amateka, ubumenyi bw’isi, indimi n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO