00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkongi yibasiye ishuri ry’Abaporotesitanti i Huye (Amafoto)

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 20 December 2017 saa 09:22
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Ukuboza 2017, inkongi y’umuriro yibasiye ibyumba by’Ishuri Rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS) riherereye mu Karere ka Huye, byinshi mu bikoresho birimo mudasobwa, ameza, utubati n’impapuro abanyeshuri bakoreyeho ibizamini birakongoka.

Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri zishyira saa moya nibwo ibi byumba bya PIASS, Ikigo giherereye mu Murenge wa Ngoma, byafashwe n’inkongi bikekwa ko yaba yatewe n’umuriro w’amashanyarazi.

Abanyeshuri n’abayobozi bakimara kubona umuriro wafashe igisenge ndetse bimwe mu bikoresho bitangiye gushya bagerageje kuzimya bifashishije umucanga na kizimyamwoto, basohora na bimwe mu bikoresho birimo intebe na mudasobwa babijyana hanze.

Ubuyobozi bwahise bwitabaza Polisi igerageza kuzimya umuriro utarakwirwa no mu bindi byumba ndetse inyubako yose itarafatwa.

Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amasomo muri PIASS, Rev Prof. Ndikumana Viateur, yavuze ko bakeka ko inkongi yaba yatewe n’amashanyarazi.

Yagize ati “Turakeka ko byatewe n’amashanyarazi kubera ibikoresho byinshi biba bicometseho, hangiritse ibintu byinshi byari muri icyo cyumba ariko ntabwo byatuma ikigo kidakomeza imirimo nk’uko bisanzwe”.

Abanyeshuri bahumurijwe

Ubuyobozi bwa PIASS bwahumurije abanyeshuri bubabwira ko nta gikuba cyacitse kandi abaherutse gukora ikizamini, impapuro zikaba zahiriyemo hazarebwa uburyo icyo kibazo gikemuka nta munyeshuri uhutajwe.

Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi muri PIASS, Nkundabatware Innocent, yavuze ko amanota y’abanyeshuri yahiriye mu mpapuro na mudasobwa hari ahandi yari abitse, naho abakoze ikizamini kuri uyu wa Kabiri hagiye kurebwa icyakorwa.

Yagize ati “Hari ibizamini byakozwe ejo byo byahiriyemo, abakoze ikizamini bagera kuri 250, ubwo turarebera hamwe icyakorwa kuko simfata umwanzuro njyenyine. Tuzabyigaho turebe umwanzuro wafatwa kuko abanyeshuri ntibagomba kubihomberamo kuko nta kosa bakoze. Tuzabyigaho turebe niba bagisubiramo cyangwa turebe ukundi tubigenza”.

Kugeza ubu ubuyobozi bwa PIASS ntiburatangaza agaciro k’ibyangiritse, kuko bitaramenyekana neza.

Ishuri rya PIASS rifite amashami y’Uburezi, Iterambere n’Iyobokamana, ariko hanakorerwamo n’izindi gahunda zirimo kwigisha iterambere ry’icyaro, kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere, amateka, ubumenyi bw’isi, indimi n’izindi.

Abanyeshuri n'abayobozi bagerageza kuzimya inkongi
Umwotsi wacumbaga ubwo inyubako yatangiraga gushya mu masaha y'igitondo
Abanyeshuri bifashishije umucanga mu kuzimya umuriro
Inzego za Polisi zatabaye n'ingoga
Polisi yitabajwe mu kuzimya inkongi yibasiriye Ishuri rya PIASS
Ibikoresho bike byasohowe mu nyubako bitarashya
Impapuro abanyeshuri bakoreyeho ibizamini zahiye zirakongoka
Ishami rishinzwe kuzimya inkongi z'umuriro ryahise rihagoboka, inyubako yose itarafatwa
Iyi nkongi birakekwa ko yaba yatewe n'umuriro w'amashanyarazi
Bamennye ibirahure bashaka aho kunyuza ibikoresho byari imbere mu byumba
Ibyangirikiye muri iyi nkongi ntabwo agaciro kabyo karamenyekana
Abanyeshuri bahumurijwe babwirwa ko nta gikuba cyacitse
Ibyumba byahiye biri ku igorofa rya kabiri
Ishuri Rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS) riherereye mu Karere ka Huye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages