00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkunga y’ingoboka ihabwa abagenerwabikorwa ba FARG igiye kongerwa

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 25 April 2019 saa 11:51
Yasuwe :

Ikigega gitera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG) kigiye kongera inkunga y’ingoboka ihabwa abagenerwabikorwa bacyo batishoboye.

Abacitse ku icumu batishoboye ntibahwemye kugaragaza ko inkunga y’ingoboka ya 7500 Frw bahabwa buri kwezi idahagije ugereranyije n’ibiciro ku isoko, dore ko hari n’igihe abageraho impitagihe. Bakifuza ko yakongerwa kugirango abashe kubafasha mu buzima.

Mukasekuru Chantal utuye mu Karere ka Gasabo yabwiye IGIHE ati “Jenoside yansigiye ubumuga nta kintu mbasha kwikorera. Inkunga bampa ya 7500 FRW ku kwezi ni yo nguramo ibyo kuntunga, ariko kubera ko ubuzima buhenze cyane ntacyo amarira nifuzaga ko bayongera nibura akaba nka 15000 Frw.”

Ngirinshuti Simeon wo mu Karere ka Bugesera na we ahabwa inkunga y’ingoboka.

Yagize ati “Ikindi kibazo dufite ni uko ariya mafaranga tujya kuyafata tugasanga Sacco yayakase ugasanga umuntu asigaranye intica ntikize, bayongereye cyangwa bakongeraho ayo sacco izajya ikata byadufasha.”

Ubuyobozi bwa FARG buvuga ko ikibazo cy’aba bagenerwabikorwa cyumviswe, mu ngengo y’imari itaha ayo mafaranga akazongerwa.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri FARG, Emmanuel Munyangondo yagize ati “Icyo kibazo kirazwi twakigejeje ku bagize inama y’ubuyobozi. Amafaranga 7500 byagaragaye ko ari macye ku kwezi, ingengo y’imari y’umwaka utaha izatangira mu kwezi kwa karindwi bazajya bahabwa 12500 Frw.”

“Ikibazo kijyanye n’amafaranga ya serivisi sacco zibakata nacyo cyarakemutse kuko ariya 500 Frw ni yo azajya akatwa noneho bo batware 12000 Frw yuzuye.”

Kugeza mu mwaka wa 2016 FARG yari imaze gukoresha miliyari 14.6 Frw mu guha inkunga y’ingoboka abatishoboye 616910.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bazwi nk'Intwaza batujwe mu rugo rw’Impinganzima mu Bugesera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages