00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkunga z’amahanga ni umukino ukomeye wa Politiki – Perezida Kagame

Yanditswe na

John Williams NTWALI

Kuya 12 February 2015 saa 07:21
Yasuwe :

Mu nama Mpuzamahanga yiga ku mizamukire y’isoko ry’imigabane muri Afurika y’Iburasirazuba (CMEA), Perezida Kagame yavuze ko nta kintu kibamo politiki ihanitse nk’inkunga z‘amahanga, mu gihe ku rundi ruhande ziviramo Abanyafurika igihombo.

Muri iyo nama Perezida Kagame yavuze ko Abanyafurika bakennye cyane kurenza uko bakabaye bari, kandi ibi bigaterwa no kutamenya gukoresha neza ubukungu bafite.

Yavuze ko isoko ry’imigabane (amasoko y’inguzanyo) ari imwe mu nzira Afurika yakoresha yiteza imbere, kuko aya masoko ntaho abogamiye kandi adashingiye kuri politiki, mu gihe inkunga z’amahanga zo zibamo politiki ihanitse cyane, ari na yo ikenesha Abanyafurika kuko bakwa iby’agaciro bafite bagahabwa ubuhendabana, kandi bakabuzwa kugereranya inyungu n’igihombo kiri hagati ya byombi.

Perezida wa Repubulika yagarutse ku cyizere no gukorera mu mucyo bigomba kuranga abahahirana ku isoko ry’imigabane, ati: “Isoko ry’imigabane rishingira ku bwuzuzanye, ikoranabuhanga no kwizerana”, yongeraho ko nta koranabuhanga ribasha gusimbura ubwizerane kabone n’iyo ryaba ringana rite.

Ubwo yafataga ijambo mu kiganiro nyunguranabitekerezo, Perezida Kagame yagarutse ku kwiteza imbere tunyuze mu nzira z’ubuhahirane zirimo no kugana isoko ry’imigabane n’inguzanyo, aho gutega amaboko inkunga z’amahanga Abanyafurika bahomberamo buhumyi.

Perezida Kagame yashimiwe uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda

Iyi nama ibaye ku nshuro ya mbere kandi ikabera i Kigali, yaganiriwemo byinshi bishingiye ku nsanganyamatsiko yayo “Kwihutisha iterambere ry’ubukungu binyuze mu isoko ry’imigabane/ Accelerating Economic Development through capital markets”.

Mu ijambo rye Minisitiri w’imari Ambasaderi Gatete Claver, yashimiye cyane Perezida Kagame ku bw’intambwe ikomeye amaze guteza u Rwanda mu by’ubukungu, agaragaza ko hari byinshi byakozwe ku bw’ubushishozi bwe, nk’iterambere ry’ibigo by’imari (Microfinance).

Yifashishije imibare, Minisitiri Gatete yagaragaje ko buri mwaka hari ikizamuka mu iterambere ry’ubukungu no mu mikorere y’iamabanki n’ibigo by’imari.

Ambasaderi Gatete yavuze ko hari icyerekezo cyo kubaka isoko ry’imari n’imigabane, ntiribe irifitiye inyungu u Rwanda gusa, ahubwo rizabe ingenzi n’ingirakamaro ku mugabane wose wa Afurika.

Minisitiri w’imari yavuze kandi ko isoko ry’imari n’imigabane rizakomeza guhabwa imbaraga zituma riteza imbere abikorera mu Rwanda.

Jingdong Hua, Umuyobozi Wungirije wa IFC – International Financing Coorporation, nka kimwe mu bigo byateguye iyi nama kandi kikaba gifasha cyane mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda muri rusange, yashimye uburyo isoko ry’imari n’imigabane rizamuka mu Rwanda, mu gihe nyamara batari bigeze bakeka ko ruzitabira cyane ibikorwa nk’ibi.

Jingdong Hua yavuze ko batanze miliyari 17 z’amafaranga y’u Rwanda mu guteza imbere ibikorwa by’iterambere. Yashimye kandi uburyo Banki Nkuru y’u Rwanda ari intangarugero, magingo aya ifaranga ry’u Rwanda rikaba ari rimwe mu yemewe muri “Nominated Securities”

Iyi nama y’iminsi ibiri ihuje impuguke ziturutse ku migabane yose, ziganjemo abazobereye iby’imari n’ubukungu n’abahagarariye bimwe mu bigo nterankunga. Bimwe mu byo bazaganira ku buryo isoko ry’imari n’inguzanyo ryatezwa imbere mu Rwanda, mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko, no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Ijambo rya Perezida Kagame muri Video:

Amafoto: Village Urugwiro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages