Ni ibiza byatewe n’imvura yaguye ari mu ijoro, isanga indi yari imaze iminsi ubutaka bwarasomye, iteza imyuzure n’inkangu mu bice byo mu Ntara y’Iburengerezuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo.
MINEMA yahise ishyiraho uburyo bwo kwegeranya inkunga z’abantu batandukanye, bifuza gushyigikira Leta mu gufasha abagezweho n’ingaruka.
Kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko ishimira Abaturarwanda, amasosiyete, ibigo bitandukanye, Abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda bakomeje gutanga inkunga yo gutabara abahuye n’ibiza.
Yagaragaje ko mu kunga imaze kwakira harimo 621.927.232 Frw yoherejwe biciye kuri konti ya banki na 37.167$, mu gihe ayanyujijwe kuri Mobile Money ari 35.096.432 Frw.
Uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda yose hamwe, asaga miliyoni 690 Frw.
MINEMA yakomeje iti "Izindi nkunga zitandukanye zakiriwe zirimo ibiribwa n’ibindi bitari ibiribwa, imifuka ya sima, imyambaro n’ibindi."
Mu baheruka gutanga inkunga harimo nka Cimerwa yatanze imifuka ya sima 2100, mu gihe Twiga Cement yatanze toni 64 zingana n’imifuka ya sima 1280.
Imibare igaragaza ko ibyo biza byahitanye abantu 135, hakomereka 110. Ni mu gihe inzu 5963 zasenyutse, maze abantu 20,326 bava mu byabo.
Ni ibiza byanangije imihanda minini 20, inganda 12 z’amashanyarazi n’inganda umunani z’amazi.
Guverinoma ifite akazi katoroshye ko kwita ku bavanywe mu byabo ubu bacumbikiwe ahantu hatandukanye, haba mu biribwa, ibiryamirwa n’ibindi bikoresho by’ibanze.
Iheruka gutangaza ko ikeneye agera kuri miliyari 30 Frw yo kubaka inzu z’abagizweho ingaruka n’ibiza by’imyuzure n’inkangu, na miliyari zirenga 110 Frw zo kwifashisha mu gusana ibikorwaremezo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!