00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkunga zo gufasha abahuye n’ibiza zageze kuri miliyoni hafi 700 Frw

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 24 May 2023 saa 10:53
Yasuwe :

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yatangaje ko imaze gukusanya hafi miliyoni 700 Frw, nk’inkunga yoherezwa n’abantu batandukanye yo gufasha abahuye n’ibiza byo ku wa 2-3 Gicurasi 2023.

Ni ibiza byatewe n’imvura yaguye ari mu ijoro, isanga indi yari imaze iminsi ubutaka bwarasomye, iteza imyuzure n’inkangu mu bice byo mu Ntara y’Iburengerezuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo.

MINEMA yahise ishyiraho uburyo bwo kwegeranya inkunga z’abantu batandukanye, bifuza gushyigikira Leta mu gufasha abagezweho n’ingaruka.

Kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko ishimira Abaturarwanda, amasosiyete, ibigo bitandukanye, Abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda bakomeje gutanga inkunga yo gutabara abahuye n’ibiza.

Yagaragaje ko mu kunga imaze kwakira harimo 621.927.232 Frw yoherejwe biciye kuri konti ya banki na 37.167$, mu gihe ayanyujijwe kuri Mobile Money ari 35.096.432 Frw.

Uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda yose hamwe, asaga miliyoni 690 Frw.

MINEMA yakomeje iti "Izindi nkunga zitandukanye zakiriwe zirimo ibiribwa n’ibindi bitari ibiribwa, imifuka ya sima, imyambaro n’ibindi."

Mu baheruka gutanga inkunga harimo nka Cimerwa yatanze imifuka ya sima 2100, mu gihe Twiga Cement yatanze toni 64 zingana n’imifuka ya sima 1280.

Imibare igaragaza ko ibyo biza byahitanye abantu 135, hakomereka 110. Ni mu gihe inzu 5963 zasenyutse, maze abantu 20,326 bava mu byabo.

Ni ibiza byanangije imihanda minini 20, inganda 12 z’amashanyarazi n’inganda umunani z’amazi.

Guverinoma ifite akazi katoroshye ko kwita ku bavanywe mu byabo ubu bacumbikiwe ahantu hatandukanye, haba mu biribwa, ibiryamirwa n’ibindi bikoresho by’ibanze.

Iheruka gutangaza ko ikeneye agera kuri miliyari 30 Frw yo kubaka inzu z’abagizweho ingaruka n’ibiza by’imyuzure n’inkangu, na miliyari zirenga 110 Frw zo kwifashisha mu gusana ibikorwaremezo.

Igice kimwe cy'iyi nzu iherereye ku Nyundo mu Karere ka Rubavu cyaragiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages