Umunyabugeni Ndarama Marc yasohoye inkuru ishushanyije yitwa “Prof. Rwasa Murara” izajya iboneka ku rubuga rwe buri cyumweru, igamije gutangaza amakuru. Kuri urwo rubuga kandi haboneka n’izindi nkuru zishushanyije zisohoka buri munsi.
Iyi nkuru ishushanyije (Comic strip) yitwa “Prof. Rwasa Murara” izajya ikorwa mu ndimi ebyiri icyongereza n’ikinyarwanda, izajya iba ikubiyemo ibitekerezo bijyanye na politike yo mu Rwanda no mu Karere ki biyaga bigari.
Inkuru zishushanyije Ndarama Marc yazitangije mu kwezi kwa Mutarama 2013, azitangaza ku rubuga rwa internet www.ndaramacartoon.com
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko afite gahunda yo kumenyekanisha amakuru yifashishije inkuru zishushanyije, zijyanye n’ibivugwa by’umwihariko mu Rwanda hamwe no mu karere k’ibiyaga bigari.
Nk’uko yakomeje abitangaza, yagize igitekerezo cyo kunyuza amakuru ashushanyije ku rubuga, kuko abona ari uburyo bwihuse bwo kugeza amakuru ku bantu benshi kandi vuba, bari mu bice bitandukanye by’Isi.
Ndarama ni we ubaye umunyabugeni wa mbere utangije ubu buryo bwo gutangaza inkuru zifite umwihariko mu bishushanyo ku rubuga rwa interineti.
Uretse iyi nkuru ya Prof Rwasa Murara izajya isohoka buri cyumweru, ashushanya n’izindi nkuru zo mu buryo bwa (cartoons/caricature) zisohoka buri munsi, zigaragaza amakuru anyuranye avugwa by’umwihariko mu Rwanda.
Izi nkuru zisohoka buri munsi, inyinshi muri zo ziba ari umwihariko w’uyu munyabugeni.
Ndarama avuga ko afite icyizere cy’uko zizakundwa kuko ziba zikoze mu buryo bumeze nk’urwenya ariko kandi zifite ubutumwa zitanga.
Agira ati ”Ubu buryo ntiburamenyekana cyane mu Rwanda, ariko mfite icyizere cy’uko buzakundwa kandi bukagira uruhare rukomeye mu gutangariza abantu amakuru.”
Yarangije asaba ibitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda kwifashisha uburyo bwo gutangaza amakuru mu bishushanyo, kuko bukundwa n’abatari bake, hari abanyabugeni b’inzobere bashoboye gutunganya izo nkuru.
Kanda aha urebe inkuru y’iki cyumweru ya Prof Rwasa Murara



















TANGA IGITEKEREZO