Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bakora ibikorwa bitandukanye bigamije kwita ku bangavu batewe inda imburagihe batarageza ku myaka 18 y’amavuko ariko hari abakobwa benshi baziterwa bafite imyaka iri hagati ya 18 na 20 birengegijwe n’inzego zose kuko nta buryo bwo kubakurikirana buhari.
Iyo urebye imibare y’abakobwa baterwa inda imburagihe hirya no hino mu turere tw’igihugu, usanga abenshi ari abafite imyaka iri hagati ya 18 na 20 ariko ugasanga hakurikiranywa gusa abangavu batarageza ku myaka 18.
Mu Karere ka Gisagara habarurwa abangavu 548 bari munsi y’imyaka 20 y’amavuko batewe inda imburagihe mu 2020/21 kandi muri bo abagera ku 101 gusa nibo batarageza ku myaka 18 y’amavuko.
Muri aka Karere hashyizweho gahunda zo kwita kuri abo 101 bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko ariko 447 bayirengeje ntabwo bitaweho.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara baganiriye na IGIHE bagaragaje ko icyo cyiciro cy’abaterwa inda imburagihe barengeje imyaka 18 y’amavuko gikwiye kwitabwaho kuko nabo babayeho mu buzima bubi kandi itegeko ritabemerera gushinga ingo.
Nyiransabimana Cloturde ati “Ni ikibazo gikomeye kuko bariya barengeje imyaka 18 bafatwa nk’aho bakuze nyamara iyo atewe inda akomeza kuguma iwabo kuko itegeko ritemwerera gusezerana byemewe n’amategeko kugira ngo ashinge urugo. Usanga rero babayeho nabi kandi biteza n’amakimbirane mu miryango.”
Gahongayire Eugénie we yagaragaje ko abakobwa baterwa inda imburagihe barenge imyaka 18 y’amavuko batitabwaho ugasanga n’abana babyara nibo bahinduka inzererezi.
Ati “Abakobwa baterwa inda batarageza ku myaka 18 bitabwaho bagasubizwa mu ishuri ndetse n’abana babo bakitwabwaho, ariko bariya barengeje imyaka 18 ntabwo bakurikiranwa ugasanga n’abana babyaye nibo bakura batiga bakaba inzererezi.”
Mu Karere ka Nyaruguru imibare itangwa n’ubuyobozi yerekana mu mwaka wa 2020/21 abakobwa 3 150 biganjemo abarengeje imyaka 18 y’amavuko babyariye iwabo.
Muri Werurwe 2021 Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyaruguru, Nyirabahinyuza Mediatrice, yavuze ko hari abangavu barenga 3 000 biganjemo abarenge imyaka 18 y’amavuko batewe inda imburagihe.
Yagize ati “Icyegeranyo cyakozwe muri buri murenge cyerekana ko abakobwa 3,150 babyaye batarashaka abagabo kandi biganjemo abarengeje imyaka 18. Iki ni ikibazo kuko uribaza ngo ‘uyu mwana se we ninde’ afite ubuhe burenganzira ku mutungo azabaho ate?”
Yakomeje avuga ko n’ubwo muri abo haba harimo abakobwa bakuze bafite imyaka 20 y’amavuko, ariko bateza ikibazo mu miryango yabo kuko usanga akenshi bavukira mu ngo zisanzwe zikennye.
Amakuru IGIHE ifite ni uko mu turere dutandukanye tw’igihugu abakusanya imibare y’abangavu batewe inda imburagihe, babujijwe kujya bashyiramo abarengeje imyaka 18.
Umwe mu bakozi babishinzwe utifuje ko amazina ye atangazwa mu itangazamakuru yabwiye IGIHE ko umuyobozi we yabimubujije.
Ati “Mu myaka yashize abakobwa bafite imyaka 18 cyangwa abayireneje batewe inda twabashyiraga muri raporo ariko ubu umuyobozi yarambujije ngo tujye tureba abari munsi y’imyaka 18 gusa.”
Mu Ntara y’Amajyepfo imibare itangwa n’ubuyobozi yerekana ko mu mezi ane kuva muri Nyakanga kugeza mu Ukwakira 2021 abangavu 331 bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko batewe inda imburagihe. Muri iyo raporo nta barengeje imyaka 18 barimo nta n’ubwo babaruwe.
Mu Ntara y’Iburengerazuba naho habarurwa abangavu 876 baheruka guterwa inda batarageza ku myaka 18 y’amavuko. Muri iyo mibare ntabwo hashyizwemo babandi bari hagati y’imyaka 18 na 20 kandi barahari ku bwinshi ndetse umubare wabo usumba abategejeje ku myaka y’ubukure.
Mu Ntara y’Amajyaruguru mu 2020, abangavu 553 batarageza ku myaka 18 batewe inda imburagihe. Muri uyu mwaka wa 2021 abamaze guterwa inda ni 263. Gusa abarengeje imyaka 18 bazitewe ntabwo babaruwe.
Ni ikibazo gikomeye kuko mu turere tw’igihugu dutandukanye no mu ntara aho twagerageje kubaza imibare y’abakobwa batewe inda imburagihe bari hagati y’imyaka 18 na 20, batubwiraga ko ntayo bafite ahubwo bafite abari munsi y’imyaka 18 y’amavuko gusa.
Bamwe mu bakobwa batewe inda imburagihe bari hagati y’imyaka 18 na 20 y’amavuko babwiye IGIHE ko babayeho mu buzima bubi, bifuza ko inzego z’ubuyobozi zabagoboka.
Umwe wo mu Karere ka Huye w’imyaka 20 ati “Umugabo twabyaranye uyu mwana nta kintu na kimwe amfasha kandi ni umukire. Nagiye kumurega mu buyobozi bambwira ko ntacyo bamarira kuko mfite imyaka y’ubukure.”
Undi mukobwa wo mu Karere ka Nyanza watewe inda afite imyaka 18 y’amavuko yavuze ko umusore babyaranye yashatse ko bajya gusezerana bakabana ariko ntibabyemererwa.
Ati “Najyanye na se w’umwana ku murenge kugira ngo badufashe dusezerane tujye kubana, ariko barabyanga ngo imyaka yanjye iracyari mike ngo bazadusezeranya ngize imyaka 21. Ubu ndategereje nyine ngo igihe kizagere.”
Hari abahitamo kwishyingira
Hirya no hino mu gihugu hagaragara abashinga ingo mu buryo butemewe n’amategeko, rimwe na rimwe bishingiye ku kuba hari abakobwa baterwa inda bafite imyaka iri hagati ya 18 na 20 bakangirwa gusezerana kuko bataregeza ku myaka 21 ifatwa nk’iyemerera abantu gusezerana imbere y’amategeko.
Bamwe mu batanga ibitekerezo kuri iyi ngingo basanga itegeko rikwiye kuvugururwa kuko ryima uburengenzira abantu bafatwa nk’abakuze ariko rikababangamira.
Uwiragiye Théoneste wo mu Karere ka Huye ati “Birakwiye ko itegeko rivugururwa kuko bariya bakobwa bafite imyaka irenze 18 ariko batagejeje kuri 21 baraharenganira kuko iyo atewe inda ntashobora no kwemererwa kujya gusezerana n’uwayimuteye. Njyewe numva niba itegeko rivuga ko imyaka y’ubukure ari 18 bikwiye ko uyifite yakwemererwa gusezerana imbere y’amategeko.”
Umuyobozi w’Impuzamiryango Pro-Femmes/Twese Hamwe, Kanakuze Jean d’Arc, yabwiye IGIHE ko abakobwa baterwa inda bafite imyaka iri hagati ya 18 na 20 bigaragra ko birengagijwe bityo bagiye kubakorera ubuvugizi no kubashyira muri gahunda zabo.
Ati “Nka Pro-Femmes/Twese Hamwe mu byo dukora natwe tugiye kugishyiramo [icyiciro cy’abafite imyaka iri hagati ya 18 na 20] no kugisesengura, bwa bufasha dutanga mu nshingano zacu abo twigisha nabo icyo cyiciro kijyemo, mbese tucyiteho nk’uko twita ku bindi byiciro, ariko ntibitubuza gutera intabwe tukabiganira n’abayobozi.”
Yakomeje avuga ko na we abona icyiciro cy’abakobwa baterwa inda imburagihe bafite imyaka iri hagati ya 18 na 20 cyarirengagijwe.
Ati “Buriya najyaga numva bivugwa tukavuga abana b’abangavu ariko wa mugani hari icyiciro kiri hagati na hagati cyahezemo gikenewe kwitabwaho no kuganirizwa kumenya uko cyafashwa nabyo tukabizamura; kandi kiriya cyiciro ni cyo gikomeye kuko ni cyo kiganisha ku bukure bw’umuntu.”
Hakwiye kubaho irengayobora
Mporanyi Théobald, Umujyanama mu Kigo giharanira Uburenganzira no guteza imbere Ubuzima, HDI, akaba yarigeze no kuba Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 10, asanga abakobwa bafite imyaka iri hagati ya 18 na 20 bakwiye gushyirirwaho irengeyobora cyangwa itegeko rigena imyaka y’ubukure rikavugururwa.
Yavuze ko itegeko ryemeza ko imyaka yo gushinga urugo mu Rwanda ari 21, ariko mu guhe bigaragara ko igice kinini cy’abakobwa bari hagati y’imyaka 18 na 20 batwara inda imburagihe kandi badafashwe ku ngufu, bashyirirwaho irengayobora.
Ati “Noneho bakavuga ko iki cyiciro kirasaba Leta n’abakora ubuvugizi ko igihe baba bumva uwamuteye inda yifuza ko banana, Leta yakabafashije bakabakorera irengeyobora bagashyingirwa cyane cyane ko hari igihe ategereza ko azageza kuri ya mayaka 21 ikazagera yarahinduye ibitekerezo atagishaka kubana na we, ugasanga wa mukobwa bimubanye ibibazo ndetse n’umwana we abuze uburenganzira bwo kurerwa n’ababyeyi bombi.”
“Numva rero inzego zibishinzwe zasuzumana icyo kibazo ubushishozi kuko ni benshi cyane batabona ubwo burenganzira.”
Mporanyi asanga niba itegeko ryemera ko umuntu ufite imyaka 18 aba akuze kandi ashobora no kuba umuyobozi mu nzego zitandukanye, akwiye no kwemererwa gusezerana akayobora urugo.
Ati “Niba itegeko rivuga ko umuntu ufite imyaka 18 akuze kandi ashobora gukora icyaha agakurikiranwa, ashobora gusinya amasezerano y’akazi atari kumwe n’iwabo, ashobora gukora akazi aho ariho hose akaba n’umuyobozi, kuki abantu bamugirira impungenge zo gusezerana akubaka urugo? Niba atari byo rero mu Rwanda twaba twaribeshye tukavuga ko imyaka 18 ari iy’ubukure kandi atari byo, bakaba bayigira 21.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kankesha Annonciata, yavuze ko bita ku bangavu batewe batewe inda batarageza ku myaka 18 y’amavuko ariko n’uwayitewe ayirengeje ashobora gufashwa bitewe n’impamvu zitandukanye.
Ati “Turimo kwita ku bana babyaye bari munsi y’imyaka 18 ariko abayirengeje n’ubwo tutabitaho cyane hari ubufasha inkunga ihabwa ababyeyi batwite cyangwa bonsa batishoboye, ni ubufasha buri muntu wese uri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ufite umwana uri munsi y’imyaka ibiri, ahabwa amafaranga 22,500 ni ukuvuga ngo ni 7500 ahabwa buri gihembwe kugira ngo agire icyo amukorera ariko twitaye cyane ku kugwingira kw’abana.”
Mu Karere ka Huye habarurwa abangavu bagera kuri 71 nibo batewe inda bari munsi y’imyaka y’imyaka 18 muri uyu mwaka naho abarengeje iyo myaka barenga 300.
Mporanyi aherutse kubwira IGIHE ko mu busesenguzi yakoze agendeye kuri raporo zitangwa buri mwaka, yasanze mu gihugu hose havuka abana bakomoka ku bangavu batewe inda imburagihe bari hagati y’ibuhumbi umunani n’ibuhumbi 10.
Yavuze ko iyo mibare y’abana bavuka ku bangavu batewe inda imburagihe buri mwaka mu Rwanda, ayigereranya n’abaturage batuye umurenge wose mu cyaro.





Ibitekerezo 0