Ni ubukangurambaga buri gukorwa mu gihe hakiboneka ubwoko bwinshi bw’inzoga burimo n’ubuhabwa amazina atandukanye agamije kwerekana ubukana bwazo ku buzima bwa muntu.

Nko mu Karere ka Gicumbi hari aho usanga inzoga zitwa Dundubwonko, Nzogejo na Tunuri. Izi zikunze kuvugwaho kwangiza ubuzima bw’abaturage mu buryo bukomeye, abandi bakazita iz’inkorano kuko ziba zifite ubuziranenge butizewe kuko n’abazenga babikorera mu rwihisho.

Iyo wumvise aya mazina yazo uhita wumva uko zikaze ku buryo nka Dundubwonko ishegesha uwayinyoye kugera no ku bwonko bwe. Nka Nzogejo yumvikanisha ko uwayifashe adakozwa ibyo koga.

Mu magambo make usanga ari ba bantu basindira mu muhanda kandi bagenda basa nabi kubera kudakaraba kugeza n’aho abashakanye iyo umwe abwiye mugenzi we koga amubwira ati “Nzoga ejo.’’

Abaturage baganiriye na IGIHE bavuze ko inzoga yitwa “Tunuri” uwayinyoye asa n’ugenda akanaguzwa amaso, yenda kuvamo kubera imisemburo ikakaye iba yayishyizwemo.

Izi nzoga z’inkorano ziboneka mu bice bitandukanye by’igihugu harimo n’Akarere ka Gicumbi.

Usibye imico n’imyitwarire mibi ishobora kugaragara ku bazinyoye, hari abaganisha imiryango yabo mu buzima butuma iba umutwaro ku gihugu.

Mu gushaka umuti kuri ibi bibazo, urubyiruko 1584, harimo abahungu 713 n’abakobwa 871, rwatangiye Urugerero rw’Inkomezabigwi mu Cyiciro cya 11, rwahize guhangana nabyo.

Uru rugerero rufite insanganyamatsiko igira iti “Duhamye umuco w’ubutore ku rugerero”, rwatangiye ku wa 25 Nzeri 2023. Mu mihigo rwinjiranyemo harimo no gushakisha ahakorerwa inzoga z’inkorano ku buryo zicibwa burundu.

Misago Daniel yavuze ko mu mihigo isaga 11 biyemeje kwesa harimo kwibanda cyane ku nzoga z’inkorano zangiza ubuzima bw’ababyeyi by’umwihariko zikaba zishobora no gukongezwa mu rubyiruko.

Ati “Tugomba gukangurira ababyeyi kujyana abana mu mashuri, kurwanya magendu ndetse n’inzoga z’inkorano zitemewe zikunze gushyira ubuzima bw’ababyeyi bacu mu kaga, tugafatanya kuzirwanya.”

Umuhozawase Aline avuga ko inzoga z’inkorano ziri mu bigomba gucika kuko zikomeje kwambura ubuzima abaturage, zikabashora mu makimbirane n’ubukene bukabije.

Yagize ati “Zirateza ubukene kandi zikambura abaturage ubuzima. Twiyemeje gushakisha aho ziri zigacika burundu.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirje ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mbonyintwari Jean Marie Vianney, yavuze ko inzoga z’inkorano zigomba gucika mu baturage ndetse aho zengerwa hagatungwa agatoki.

Ati “Inzoga zitwa Nzogejo, Tunuri, Dundubwonko n’izindi z’inkorano dukunda kumva mureke dufatanye tuzice mu karere kacu. Abazikora nibafatwa bazabihanirwa, mudufashe gutangira amakuru ku gihe maze zicike burundu.”

Zimwe mu nzoga z’inkorano usanga zikorwa mu matafari yubakishwa ku nzu yifashishwa nk’ibinyabutabire mu gihe izindi zishyirwamo imisemburo ikoreshwa mu gutubura ifarini isanzwe mu migati, ku buryo nta buziranenge ziba zujuje.

Urubyiruko rwiyemeje gushakisha ahari inzoga z'inkorano no kuhatungira agatoki inzego zibishinzwe kugira ngo abazikora bakurikiranwe
Urubyiruko rwiyemeje gushakisha ahari inzoga z'inkorano no kuhatungira agatoki inzego zibishinzwe kugira ngo abazikora bakurikiranwe
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Mbonyintwari Jean Marie Vianney, asaba urubyiruko kwamagana inzoga z'inkorano kuko zibangiriza ubuzima ndetse zigahungabanya umutekano wabo
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Mbonyintwari Jean Marie Vianney, asaba urubyiruko kwamagana inzoga z'inkorano kuko zibangiriza ubuzima ndetse zigahungabanya umutekano wabo