00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intambara ya Kisangani: Imyaka 20 y’ikimwaro n’igikomere kidakira kuri Uganda

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 6 May 2020 saa 01:17
Yasuwe :

Mu myaka 20 ishize tariki ya 5 Gicurasi, Ingabo z’u Rwanda [zitwaga RPA] n’iza Uganda [UPDF] zubuye imirwano mu ntambara ya Kisangani yiswe iy’iminsi itandatu yasize amarira, agahinda n’ikimwaro mu maso n’imitima y’abanya-Uganda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abahima bwa Museveni.

Kisangani yabaye isibaniro ry’intambara hagati y’Ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda, muri Kanama 1999 na tariki 5 Gicurasi 2000. Gusa ariko intambara yo muri Kamena 2000, yari rurangiza ndetse bivugwa ko hapfuye abasirikare ba Uganda bagera ku bihumbi bibiri, ni ukuvuga nibura batayo eshatu.

Amateka yerekana ko igisirikare cyafashije Museveni kujya ku butegetsi mu 1986, cyarimo ahanini impunzi z’Abanyarwanda barimo na Perezida Paul Kagame wayoboye ubutasi icyo gihe ndetse akaza no kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda nyuma y’urupfu rwa Fred Rwigema wishwe rugikubita.

Kuba abanyarwanda baratangije urugamba rwo kubohora u Rwanda baturutse muri Uganda byatumye Museveni yishyiramo ko Uganda ifite ijambo ku Rwanda, muri make ko ba basirikare bari mu ngabo ze bazakomeza guhabwa amabwiriza aturutse i Kampala, akaba ari yo yubahirizwa i Kigali.

Ingabo zari iza FPR, zimaze kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, icyihutirwaga cyane ni uguhangana n’Interahamwe n’izari ingabo z’igihugu (Ex-FAR), zari zahawe rugari n’ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko ndetse n’ubwa Laurent-Désiré Kabila, aho zari zahungiye muri RDC.

Abasesenguzi bagaragaza ko icyo gihe Uganda yatumiwe muri urwo rugamba nk’inshuti ariko igahora ishaka ko ibikorwa by’indashyikirwa by’Ingabo z’u Rwanda biyitirirwa, mu gihe Abanyarwanda bagejeje Museveni ku butegetsi bo ayo mateka bari barayasize i Kampala, baharanira ishema ry’igihugu cyabo.

Umuzi w’intambara ya Kisangani

Mbere na mbere intambara za Kisangani hagati ya 1999-2000, ni ingaruka zo gukomeza guhatiriza kwa Museveni ashaka gucisha bugufi ubuyobozi bw’u Rwanda ngo bugendere ku byemezo bye.

Ubwo hatangiraga intambara yiswe iya Kabiri ya Congo, ingabo za Uganda zarayitabiriye ariko ingabo z’u Rwanda, zifata bwangu imijyi itandukanye mu Burasirazuba n’Amajyepfo y’Iburasirazuba bwa Congo harimo Umujyi wa Kisangani n’ikibuga cy’indege cya Bangoka giherereye ku bilometero 12 mu nkengero zawo.

Ingabo za Uganda zo zibandaga ku duce dukungahaye ku mabuye y’agaciro two mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bwa RDC. Ubwo imirwano yahagarikwaga by’agateganyo, Ingabo za Uganda, nta mujyi zari zafashe wo kuba zigumyemo. Abayobozi b’ingabo za Uganda basabye u Rwanda kubaha Kisangani kubera ko rwari rufite n’indi mijyi nka Goma, Bukavu, Kindu, Uvira n’indi. Abayobozi b’ingabo z’u Rwanda barabyanga.

Icyo gisubizo ntabwo cyakiriwe neza n’abayobozi b’ingabo za Uganda. Mu nama yabereye i Goma yarimo uwari uhagarariye Mwalimu Julius Nyerere, Kahinda Otafiire wari ukuriye itsinda rya Uganda mu biganiro, yabwiye itsinda ry’u Rwanda ati “muraduha Kisangani cyangwa twembi tuyibure.”

Nk’uko Colonel Akhram Hossein wo mu ngabo za Loni yabitangarije Ikinyamakuru Liberation, mu rukerera rwo ku wa 05 Kanama 2000 nibwo ingabo za Uganda zigera ku 7000 zitwaje ibitwaro biremereye, zatunguye iz’u Rwanda zizimishaho ibisasu.

Kuva ubwo rurambikana, Igisirikare cy’u Rwanda gikora ku ntwaro zacyo kirasa kitababariye ingabo za Uganda, gitwika ibifaru bya UPDF karahava, ingabo za Uganda zihatakariza abasirikare babarwa ko bageraga mu 2000.

Muri iyo mirwano, Ingabo za Uganda zaharaniraga kwambuka ikiraro kiri ku mugezi wa Tshopo gitandukanya Kisangani y’Amajyepfo yarimo Ingabo z’u Rwanda n’iy’Amajyaruguru yarimo iza Uganda, ariko ingabo z’u Rwanda zizibera ibamba.

Umunsi urugamba rwahagaze, Gen James Kazini wari uyoboye Ingabo za Uganda i Kisangani yabanje guhamagara Col Karenzi Karake [ubu ni Rtd Lieutenant General], ku cyombo amusaba ko imirwano yahagarara, ndetse Ingabo za Uganda zisubira inyuma ibilometero bisaga icumi hanze ya Kisangani.

Ingabo za Uganda zarwaniraga kwambuka iki kiraro kiri ku mugezi wa Tshopo

Col Danilo Paiva wo mu ngabo za Loni i Kisangani, ni we watangaje bwa nyuma ko agahenge kabonetse, nyuma y’ubuhuza bwa Perezida wa Zambia, Frederic Chiluba wari ukubutse Kampala na Kigali kubonana na ba Perezida Museveni na Paul Kagame bakaganira ku buryo haboneka umuti urambye kuri aya makimbirane.

Inyandiko y’Ibiro bihuza Ibikorwa by’Ubutabazi mu Muryango w’Abibumbye yasohotse ku wa 8 Gicurasi 2000 ndetse n’ibyatangajwe n’ibihugu bitandukanye nk’u Bubiligi na Amerika, byasobanuye neza ko ‘ubushotoranyi bwa Uganda’ ari bwo muzi w’intambara ya Kisangani.

Iyo nyandiko yashinje bidasubirwaho Guverinoma ya Uganda n’ingabo zayo zari muri RDC, kuba zarashotoye u Rwanda ndetse no gusagarira ibirindiro by’ingabo zarwo, bikavamo imirwano y’ibihugu byombi, i Kisangani.

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, kamaganye bikomeye ubutegetsi bwa Kampala, kubera gushoza intambara ubwo zasagariraga ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda.

Uwari Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Amerika, Richard Boucher, yagize ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziramagana zivuye inyuma igitero Ingabo za Uganda muri iki gitondo zagabye ku Ngabo z’u Rwanda…”.

Uganda ntirakira igikomere cya Kisangani

Imyaka ibaye 20 intambara ya Kisangani irangiye. Museveni, abo mu muryango n’abanya-Uganda, bahorana igikomere cy’iyi ntambara idafututse bateje ikaba ari bo ishegesha.

Umusesenguzi mu bya politiki y’ibiyaga bigari, akaba impuguke mu itangazamakuru, Albert Rudatsimburwa, yagaragaje ko iyi ntambara yatewe n’imyumvire y’abanya-Uganda, yo kumva ko u Rwanda ari agahugu gato katishoboye bakaruta muri byose.

Yavuze ko igishegesha cyane abo mu bwoko bwa Museveni [Abahima] ari nabo bakomeye mu gisirikare n’ahandi, ari uko mu ntambara ya Kisangani, bajyanye ingabo z’intoranywa zikomeye ‘Elite troops’, zigizwe n’abana babo bakahatikirira.

Ati “Abantu bakuru babo barakariye Museveni ko yabajyanye mu bintu nk’ibyo ariko byose babishyira ku banyarwanda ko ari bo bibazo. Icyo kintu kiracyarimo, cyanze kubavamo kuko abana bapfushije icyo gihe ubu ni bo bari kuba bagena bashushanya ejo hazaza.”

“Bo bapfushije abana babo, buriya ntabwo ari Museveni urakaye cyane ahubwo umurusha ishavu ni umugore we, ntabwo yumva uko abana babo b’abahima babishe. Afite urwango rutabaho ku banyarwanda”.

Rudatsimburwa yongeyeho ko byashyize n’igitutu kuri Museveni, kuko ubundi yari amenyereweho gutsinda ariko kuri iriya nshuro agatsindwa nabi n’abanyarwanda igihugu cye gisanzwe gisuzugura.

Ati “Ikibazo kuri Museveni no ku Bahima, ni uko batsinzwe n’abanyarwanda, ntabwo bumva ukuntu agahugu gato kabatsinze, kuri bo ni nk’ibara”.

Kuba Museveni n’abanya-Uganda, batarakira igikomere cya Kisangani, byagarutsweho na Perezida Kagame muri Werurwe 2019, mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique. Icyo gihe yabajijwe niba bidashoboka ko Museveni yaba atarakira kuba Ingabo z’u Rwanda zaratsindiye ize i Kisangani mu myaka 20 ishize.

Umunyamakuru yashingiraga ku bushotoranyi budasiba bwa Uganda ku Rwanda, burimo n’iyicarubozo rikomeje gukorerwa abaturage barwo muri icyo gihugu cy’abaturanyi.

Mu gusubiza, Perezida Kagame yagize ati “Twabatsinze ubugira gatatu, ni ukuri, ahari ushobora kuba ufite ukuri. Ariko nta gushidikanya hari ibindi bisobanuro. Ubushake bwo gushaka kugenzura u Rwanda, kuducisha bugufi? Birashoka. ”
Perezida Kagame yavuze ko yubaha Museveni nka Perezida wa Uganda ariko ‘ntabwo ari Perezida w’u Rwanda nta nubwo azigera aba we. Bigomba gukemuka. Ntabwo dukunda abantu baduha amabwiriza, aho yaba aturutse hose, ibyo urabizi neza.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko mu ngano, u Rwanda ari igihugu gito, ariko mu ntekerezo no mu rwego rwa Politiki ari igihugu cya rutura. Yanavuze ko nta muhuza ukenewe kugira ngo ibibazo by’u Rwanda na Uganda bikemuke ahubwo ko byose biri mu biganza bya Museveni.

Hari abasanga kandi kuba Uganda yarahisemo gufasha imitwe igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda nka RNC, FDLR, RUD-Urunana n’iyindi, bifitanye isano no gutsindirwa i Kisangani, bikibakorogoshora.

Iyi foto yo ku wa 08 Nyakanga igaragaza abasirikare b’u Rwanda 1004 bo muri Batayo ya 75 ubwo bagarukaga mu Rwanda bakubutse i Kisangani aho barwaniye n’Ingabo za Uganda
Ishyamba rya Kisangani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Urwibutso rugaragaza ahashyinguye abaguye mu ntambara ya Kisangani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages