00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NISR imaze gutera intambwe mu ibarurishamibare mu buhinzi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 28 September 2017 saa 12:54
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare(NISR) bwatangaje ko kimaze gutera intambwe ishimishije mu gukora ubushakashatsi mu bijyanye n’ibarurishamibare mu buhinzi n’ubworozi kibikesha ibikoresho n’ikoranabuhanga, birimo n’ibyo cyatewemo inkunga n’umuryango w’ubumwe w’ibihugu by’u Burayi(EU).

Ibyo bikoresho cyabihawe mu Ugushyingo 2016 kifashisha mu gukora ubushakashatsi birimo Mudasobwa zigendanwa 17 n’izitagendanwa eshanu n’ibikoresho byazo, Tablet 170, ibyuma bisohora impapuro(Printer) bine n’ibindi.

Ku wa 26 Nzeri 2017, ubwo Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Gerardine Mukeshimana n’umuyobozi uhagarariye itsinda ryaturutse muri EU, Michael Ryan, basuraga ibikorwa bijyanye n’ubushakashatsi bujyanye n’ubuhinzi NISR ikora, Umuyobozi wayo Yusuf Murangwa yavuze ko byagifashije kunoza imirimo.

Yagize ati “Ibikoresho bishya n’ikoranabuhanga biradufasha mu gukurikirana akazi hafi cyane ku buryo twizera neza ibivuye mu bushakashatsi, muri make twizera ubuziranenge bw’imibare. Hari ibintu byinshi twatakazagaho amafaranga nk’ibijyanye n’impapuro. Ubu ntitukijya mu nzu basohoreramo impapuro, ikindi ni ikijyanye no kwihutisha akazi. Ubu, icyo twakoraga mu mezi atanu, gikorwa mu kwezi kumwe cyangwa kumwe n’igice.”

Minisitiri Mukeshimana yavuze ko ubwo bushakashatsi bwatumye Minagri ibasha gukurikirana amakuru y’ubuhinzi kugera ku rwego rw’Akarere bitakorwaga mbere.

Yagize ati “Amakuru menshi dukoresha tuyakura mu ibarurishamibare. Twagiye dukorana na NISR kuko niyo idufasha mu bijyanye n’ibarurishamibare, tubona ko dukenera kwegera cyane abo dukorana. Mbere, twabonaga imibare iri ku rwego rw’igihugu tugenda dusaba ko tugenda twegera uturere. Ubu batubwiye ko ariho tugeze, gahunda ni ukuguma tumanuka tukagera mu mirenge no mu tugari.”

Yakomeje asobanura ko ubwo bushakashatsi bukorwa n’Ikigo cy’Ibarurishamibare ku buhinzi bifasha mu bintu bitandukanye nko mu bwishingizi, aho yatanze urugero ko ushaka kureba umusaruro fatizo uko ungana n’ayo ushaka ubwishingizi yawishyurira bigenwa hagendewe ku mibare kandi ko iyo bikorerwa ku rwego rw’igihugu bigorana kurusha uko byakorwa ku nzego z’ibanze.

Michal Ryan yashimye intambwe uyu mushinga wo konoza ubushakashatsi bwa NISR mu buhinzi ko utanga amakuru yizewe kandi mu gihe gito, yongeraho ko ari iby’agaciro kugira uburyo nk’ubwo bushya bwo kunoza ingamba z’ubuhinzi n’ubworozi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .