Ubwo bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, bwashyizwe hanze ku wa 30 Kamena 2026.
Mu gihugu hose bwakorewe ku bana 25.227 bari munsi y’imyaka 18, bukagaragaza ko 0,2% muri bo ari impfubyi ku babyeyi bombi.
Mu Ntara y’Amajyepfo, ubushakashatsi bwakorewe ku bana 5.755, muri bo 0,4% bugaragaza ko ari impfubyi ku babyeyi bombi, kikaba ari cyo gipimo kiri hejuru kurusha izindi ntara.
Mu Ntara y’Amajyaruguru, ubushakashatsi bwakorewe ku bana 3.585, busanga imfubyi ku babyeyi bombi zingana na 0,3% by’abo bana bose.
Mu Mujyi wa Kigali, ubushakashatsi bwakorewe ku bana 2.972, busanga uza ku mwanya wa gatatu mu kugira imfubyi nyinshi ku babyeyi bombi kuko zingana na 0,2%.
Ni mu gihe intara ebyiri zisigaye zinganya ijanisha kuko mu Burengerazuba, ubushakashatsi bwakorewe ku bana 5.626 bugaragaza ko imfubyi ku babyeyi bombi ari 0,1%, kimwe no mu Burasirazuba bwakorewe ku bana 7.289 bugaragaza ko imfubyi ari 0,1%.
Bugaragaza ko uko abana mu Rwanda bagenda bakura ari na ko igipimo cyo kuba imfubyi cyiyongera, kuko abari hagati y’imyaka 15 na 17, bangana na 3.555 bakoreweho ubushakashatsi basanze 0,8% muri bo ari impfubyi ku babyeyi bombi.
Mu bafite imyaka 10 kugeza kuri 14, abakoreweho ubushakashatsi ni 6.876 bugaragaza ko 0,2% muri bo ari impfubyi ku babyeyi bombi, mu gihe mu byiciro byo hasi mu myaka igipimo kigenda kiba gito kuko kiri munsi ya 1%.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ubupfubyi bwiganje mu bahungu kurusha abakobwa, aho mu bahungu 12.701 bakoreweho ubushakashatsi 0,3% ari impfubyi ku babyeyi bombi, mu gihe mu bakobwa 12.526 iki gipimo kiri kuri 0,1%.
Ku bijyanye n’aho batuye, nta tandukaniro rinini rihari kuko mu bana 6.651 bo mu mijyi bakoreweho ubushakashatsi, 0,2% ari impfubyi ku babyeyi bombi, ari na ko bimeze ku bana 18.576 bo mu cyaro, na bo barimo 0,2% b’imfubyi.
Ku bijyanye n’amikoro, ubushakashatsi bugaragaza ko mu miryango ikize kurusha indi hagaragara igipimo kiri hejuru gato cy’abana b’impfubyi ku babyeyi bombi ugereranyije n’iyo mu cyiciro gikennye.
Mu cyiciro cy’ubukungu kiri hejuru kurusha ibindi, ubushakashatsi bwakorewe ku bana 4.387, muri bo 0,3% ni impfubyi ku babyeyi bombi, mu gihe mu miryango iri mu cyiciro cy’ubukungu kiri hasi kurusha ibindi, bwakorewe ku bana 5.416 busanga 0,2% ari impfubyi ku babyeyi bombi.
Nubwo imibare ihagaze gutya, nta sesengura rigaragaza impamvu yabyo, ahubwo ubushakashatsi bugamije kugaragaza ishusho y’uko ibintu bihagaze kugira ngo bifashe mu igenamigambi no gufata ibyemezo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!