00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intara y’Uburasirazuba yatangije gahunda nshya igamije guca burundu ikibazo cy’abana bata ishuri

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 9 September 2019 saa 08:30
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba bwashyizeho uburyo buzatuma inzego z’ibanze n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bahuza amakuru ku bana basiba ishuri uko bishakiye n’abandi barivamo hagamijwe kubamenya no kubakurikirana.

Ubu buryo bushya bugiye gushyirwaho bwiswe ‘Icyumba ntangamibare’. Iki cyumba kigiye gushyirwa kuri buri kigo cy’amashuri, bwakoreshejwe bwa mbere mu Murenge wa Sake uherereye mu Karere ka Ngoma butanga umusaruro ndetse na Minisiteri y’Uburezi irabibahembera.

Mu bigo birindwi biri muri uyu Murenge wa Sake buri kigo cyose gifite icyumba ntangamibare, aho kimaze gutuma mu banyeshuri 38 bari barataye ishuri mu 2018, abagera kuri 18 barigarukamo mu gihe abandi 19 hamenyekanye amakuru yabo biciye mu Isibo no mu midugudu.

Mu byumba byose byo ku mashuri usangamo imibare igaragaza abana bataye ishuri, ababyeyi babo ndetse naho baturuka. Haba harimo kandi imibare y’abana basibye muri icyo cyumweru bigafasha ubuyobozi n’abarimu kubakurikirana hakiri kare batarata ishuri.

Umuyobozi w’Ikigo cya Nshiri, Nduwimana Emmanuel, yavuze ko iki cyumba cyatumye bakurikirana umwana n’ababyeyi be kandi bigatanga umusaruro.

Ati “ Muri iki cyumba dufitemo imibare igaragaza abana bize nabi mu cyumweru gishize, ibyo bituma nk’ubuyobozi dufatanyije n’ababyeyi duhita dutangira gukurikirana wa mwana tukamenya impamvu mu cyumweru gishize yize asiba, umubyeyi agatanga impamvu, ibyo bituma buri mubyeyi na buri mwarimu yubahiriza inshingano ze neza n’abana ntibasibe uko bishakiye kuko bazi ko baba bazabibazwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sake, Mukayiranga Marie Groliose, we yavuze ko ibigo by’amashuri byerekana abana batiga neza noneho abayobozi b’imidugudu bakajya kubaza impamvu.

Ati “Turi gukorana n’ibigo by’amashuri bikatwereka abana bataye ishuri natwe tukamanuka ku midugudu tukagaragaza abo bantu ku buryo mu mudugudu bagaragaza muri cya cyumba ngo kwa kanaka umwana wabo yataye ishuri, umubyeyi nawe akumva n’igisebo agashakisha uko uwo mwana agaruka.”

Ikibazo cy’abana bata ishuri cyinjijwe mu bibazo bibangamiye umutekano

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yavuze ko mu ngingo ziganirwaho mu nama y’umutekano binjijemo n’ikibazo cy’abana bata ishuri ngo kuko bifuza ko cyacika burundu muri iyi ntara.

Ati “Kuba hakiri umwana w’umunyarwanda bikigaragara ko yataye ishuri, ntagisobanuro twaba tubifitiye, yego imibare yaragabanutse ariko nubwo yaba umwe cyangwa 10 kuri twe biraduhangayikisha kuko uburyo bwo kuba abana bakwiga burahari.”

“Ubu iki kibazo cy’abana bata ishuri twagishyize mu ngingo z’umutekano kuko iyo umwana atize ntakurikiranwe nyuma aba muri ba bandi bateza umutekano muke, ubu mu ngingo twigaho z’umutekano nacyo twagishyizemo.”

Muri iyi ntara haracyagaragara ibibazo by’abana bataye ishuri urugero nko mu Karere ka Nyagatare abagera kuri 244 bataye ishuri, Gatsibo ho abana bataye ishuri ni 361 kimwe n’utundi turere twose tukaba tukigaragaramo iki kibazo.

Mu midugudu yose yo mu Murenge wa Sake bafite icyumba ntangamibare aho unasangamo urutonde rw'abana batiga neza n'abandi bataye ishuri
Guverineri Mufulukye yavuze ko ikibazo cy'abana bata ishuri cyashyizwe mu bibazo biganirwaho nk'ibibangamiye umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages