00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intara y’Uburengerazuba, RURA, REG na WASAC byahawe abayobozi bashya

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 4 September 2023 saa 07:53
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yashyizeho abayobozi batandukanye, aho Lambert Dushimimana yagizwe Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, asimbuye Habitegeko François uherutse guhagarikwa, Dr Omar Munyaneza agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Amazi, WASAC Group.

Ni icyemezo gikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Nzeri 2023.

Ibigo byahawe abayobozi bashya birimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu REG, RURA, Wasac Group, WASAC Utility Ltd ndetse n’Intara y’Iburengerazuba.

Iri tangazo rigaragaza ko Lambert Dushimimana yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, asimbuye Habitegeko Francois uheruka kwirukanwa ku nshingano ze.

Dushimimana Lambert yari asanzwe ari Umusenateri ndetse yari na Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda.

Itangazo rya Minisitiri w’Intebe kandi rigaragaza ko Dr Omar Munyaneza yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishingwe amazi, WASAC Group, mu gihe Umuhumuza Gisele yagizwe Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amazi, WASAC Ltd.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu, REG cyahawe Armand Zingiro nk’Umuyobozi Mukuru. Ibi bibaye nyuma y’uko muri Gicurasi 2023, Gakuba Felix, yari yemejwe n’Inama y’Ubutegetsi nk’Umuyobozi wacyo mushya asimbuye umunya-Israel, Eng. Ron WEISS, wari umaze imyaka itandatu kuri uyu mwanya.

Gakuba ariko ntabwo yayoboye iki kigo iminsi myinshi kuko nyuma y’igihe gito uyu munya-Israel, Ron Weiss, yongeye kugarurwa ku buyobozi.

Mu 2020 nibwo Zingiro Armand yaherukaga kugirwa Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ingufu zitisubira muri EUCL.

Ahandi hakozwe impinduka ni mu Rwego Ngenzuramikorere RURA, aho Evaritse Rugigana yagizwe Umuyobozi Mukuru.

Rugigana wahawe kuyobora RURA yari asanzwe ari umuyobozi ushinzwe Guverinoma mu Biro bya Minisitiri w’Intebe guhera mu 2018.

Rugigana yakoze kandi nk’umujyanama mu birebana n’ubukungu mu biro bya Minisitiri w’Intebe mu gihe cy’imyaka ine ndetse yanabaye umujyanama ku rwego mpuzamahanga mu gihe cy’imyaka 10 mu bigo byigenga n’ibya Leta.

Uyu mugabo afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubukungu.

Iki kigo kandi cyanahawe Umuyobozi w’Inama ngenzuramikorere, wagizwe Dr Carpophore Ntagungira.

Undi wahawe umyanya na Perezida wa Repubulika ni Tesi Rusagara wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund umwanya yasimbuyeho Gilbert Nyatanyi.

Tesi Rusagara yari asanzwe ari umuyobozi wa Kigali Innovation City, umwe mu mishinga ihanzwe amaso n’Abanyarwanda benshi, bitewe n’uko uzasiga u Rwanda ari igicumbi cy’ubumenyi mu by’ikoranabuhanga muri Afurika ndetse ukarufasha kugera ku nzozi zo kuba igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Lambert Dushimimana yagizwe Guverineri w'Intara y’Iburengerazuba
Tessi Rusagara yabaye Umuyobozi Mukuru w'Ikigega Agaciro Development Fund
Armand Zingiro yagizwe Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe Ingufu (REG)
Dr. Omar Munyaneza yahawe kuyobora Ikigo Gishinzwe amazi, WASAC Group
Gisele Umuhumuza yagizwe Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakiza amazi, WASAC (utilities) Ltd
Evariste Rugigana yahawe kuyobora RURA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages