Uyu muhango witabirwa n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye, abayobozi mu nzego zose n’abaturage, bakishimira ko ibidukikije bibungabunzwe neza n’ababituriye bakabyungukiramo bahabwa ku madovize byinjiza.
Iyarwema Simon umaze imyaka hafi 10 ategura ahakorerwa uyu muhango, ari na we wubaka ingagi mu Kinigi ahabera ibikorwa byo Kwita Izina abana b’ingagi bavutse, ybwiye Imvaho Nshya ko buri mwaka haba hateguwe ibihangano bifite umwihariko.
Nk’urugero hari ubwo hari ingagi ifite akana ku rutugu, ubundi hari iyo byagaragaraga ko ihaka, ubu izihari zikaba ari ebyiri gusa.
Ati “Hari ingagi ebyiri, ingabo n’ingore, ku mpande urabona Inzovu, Inkura, Intare na Twiga. Turabizi ko ari ukwita izina abana b’ingagi, ingagi yatumiye ngenzi zayo, [inyamaswa nkuru eshanu] izitumira kugira ngo zize zitabire igikorwa cyo kwita izina abana bayo. Mbese ni nk’ukuntu dusanzwe twita abana bacu amazima tugatumira abavandimwe.”
Uko zihagaze ingagi y’ingabo iri inyuma ifite metero 17 z’uburebure, mu gihe ingore ifite metero 13.
Iyarwema yavuze ko ingagi uko zari zikoze mu mwaka ushize n’uyu munsi zahindutse.
Yahamije ko abaturage ibihumbi 10 bazitabira uyu muhango bose bazaba bicaye mu mahema kandi bashobora gukurikira ibirori nk’uko byateguwe.
Ati “Ubu ibikorwa byo kubaka bigeze kuri 80%. Ikiburaho ni amasura gusa no gusakara inzu za kinyarwanda kandi dufite ibyumweru bibiri.”
Yashimye ko Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere rwabatanze igihe gihagije cyo kwitegura uyu muhango kuko mbere wasangaga batangiye kwitegura habura nk’ibyumweru bitatu, ariko ubu imirimo yo gutegura ahazabera umuhango yatangiye ku wa 15 Nyakanga.
Uyu mwaka wa 2026, umuhango wa Kwita Izina uzarangwa no kwita amazina abana b’ingagi 22, ku wa 4 Nzeri.
Kuva umuhango wo Kwita Izina watangira kuba igikorwa ngarukamwaka mu 2005, hamaze kwitwa amazina ingagi 438, ndetse wamaze kwaguka uba urubuga ruhuza abashakashatsi, ababungabunga ibidukikije, abayobozi, bikorera n’abashyitsi mpuzamahanga mu kugaragaza uruhare rw’abaturage mu kurengera izi nyamaswa zidasanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!