Ni gahunda yashyizwe mu bikorwa mu rwego rwo kongerera urubyiruko ubumenyi mu bijyanye no gutegura neza imishinga, kuyicunga ndetse no kuyagura, ariko haherewe ku bitekerezo byiza kandi birimo udushya bifitemo ubwabo.
Kuri uyu wa Gatanu, nibwo habaye igikorwa cyo gusoza ku mugaragaro icyiciro cya mbere cy’iyi gahunda iri muri nyinshi z’uyu mushinga uteganijwe kuzarangira muri mwaka wa 2025, aho ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bashya batandukanye bazagenda bahugurwa mu bijyanye no guteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto hagamijwe kongera umusaruro, kubyongerera agaciro ndetse no kubishakira amasoko meza.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa AEE Rwanda, Fred Mugisha, ubwo yakiraga abitabiriye uyu muhango, yagarutse ku mpamvu yo kuzana urubyiruko mu buhinzi nk’amaboko akomeye kandi azana impinduka nziza.
Yashimiye cyane Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi na Tearfund ku bufatanye butagira amakemwa bwakomeje kubaranga mu gushyira umushinga bahuriyeho mu bikorwa, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bose bitabiriye iki gikorwa barimo Minisiteri y’ubuhinzi, Minisiteri y’Urubyiruko, NAEB, RYAF, Uturere, ndetse n’izindi nzego nyinshi n’imiryango bafatanya mu iterambere ry’Abanyarwanda, ndetse n’urubyiruko rwemeye kwitabira ubuhinzi bukoze kinyamwuga.
Bamwe mu basoje aya mahugurwa bavuze ko bagiye kwifashisha ubumenyi bahawe mu mishinga yabo ndetse ko n’inkunga y’amafaranga miliyoni imwe 1Frw bahawe bazayifashisha mu kwagura ibikorwa byabo.
Umwe mu bahuguwe, ukora ubuhinzi bw’urusenda, Mukamugema Emelyne, yavuze ko yunguwe ubumenyi ku bijyanye n’uko urusenda rwakongererwa agaciro, ku buryo rwatunganywa mu buryo butandukanye.
Yavuze ko kuri ubu ashobora gutunganya urusenda rw’ifu, urw’umushongi ndetse n’urwamavuta.
Ati “Nize kandi ikijyanye n’uko nakita ku isuku n’ubuziranenge mu ruganda rwanjye ngiye kuzakora, n’ibindi byinshi. Iyi nkunga y’amafaranga nzayifashisha mu kwagura ibikorwa byanjye, ngure ibikoresho nkenerwa by’ibanze, kandi nshake n’andi mafaranga mu bafatanyabikorwa kugira ngo inzozi zanye zizabashe kuba impamo.”
Nzamutashya Jean Pierre, ukora ibijyanye n’imihingire yita ku butaka kandi ihangana n’imihindagurikire y’ikirere, yagize ati “Iby’ibanze nakuyemo birimo guhitamo umushinga ukwiriye, kuwutegura, kuwucunga ndetse no kwagura ibikorwa byawo ufatanije n’abafatanyabikorwa babasha kugushyigikira.
Nzamutashya kandi yavuze ko ubu agiye kwaguka ku buryo yifuza no gufasha abandi bahinzi bari hirya no hino, uhereye aho akorera umushinga we, mu guhindura imihingire kugira ngo ibashe guhindura ubuzima bwabo.
Aba ba rwiyemezamirimo bahuguriwe mu byiciro bine bitandukanye. Batandatu muri bo bahuguwe ku bijyanye no kongerera agaciro umusaruro, cyane cyane urusenda, babiri bahugurwa ku bijyanye n’ubuhinzi bugezweho bubungabunga ubutaka kandi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Abandi batanu bahuguwe mu bijyanye no gutunganya ifumbire y’imborera n’imiti yica udukoko mu gihe abandi batanu nabo bahuguwe mu bijyanye no kwifashisha ikoranabuhanga rigezweho kandi ryikoresha mu kuhira imyaka.
Umukozi wa AEE, akaba n’umuyobozi w’uyu mushinga, Uwiringiye Simeon, yavuze ko aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kugira icyo bahindura mu mwuga w’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto hakoreshejwe urubyiruko rubikunda kandi rubifitemo ubumenyi.
Ati “Turabasaba ko uru rubyiruko rwahuguwe rwashyira imbaraga mu byo rwatangiye hatagize ucika intege. Tuzakomeza kubakurikirana, tubasure turebe uko bimeze. Turasaba kandi ko abafatanyabikorwa basanzwe bafasha mu iterambere ry’urubyiruko ndetse n’iry’ubuhinzi bashyigikira uru rubyiruko kugira ngo ubumenyi rufite rububyaze umusaruro.”
Yanashimiye cyane Agri Research Unguka Ltd, YEAN, IPRC Gishari na Nyarutarama Business Incubation Center ku murimo mwiza bakoze wo gufatanya n’umushinga, bagahugura uru rubyiruko babikunze, ndetse na RYAF ku mikoranire myiza yabaranze muri iki gikorwa, kimwe n’uturere twa Gasabo, Bugesera, Rwamagana na Kayonza batahwemye gutanga umusanzu wabo kugira ngo iyi gahunda igende neza.
Impuguke mu ishami ry’Uruhererekane nyongeragaciro mu buhinzi bw’imbuto n’imboga muri Minagri, Mukamugena Alice, akaba ari nawe waruhagarariye iyi Minisiteri muri iki gikorwa, yavuze ko nka Minisiteri ishinzwe gukurikirana ibikorwa nk’ibi umunsi ku munsi, ahubwo ko bakorana n’inzego zitandukanye mu gukurikirana iyi mishinga ku buryo yabyazwa umusaruro ku rwego rushimishije.
Ati “Hari abakozi benshi mu turere bagenda bakurikirana niba koko iyi mishinga ikora ku buryo yabyazwa umusaruro, rero niba bamaze amezi atatu bahugurwa ni byiza ko bashyira mu bikorwa ibyo bize kuko aribo ubwabo bizateza imbere ku ikubitiro, bikazagera no ku gihugu muri rusange.”
Ubuyobozi bwa AEE Rwanda bwadutangarije ko iki cyiciro cya mbere cy’amahugurwa y’urubyiruko cyashowemo amafaranga asaga miliyoni 35 Frw.




![Iburyo [mu ndobo] ni ifumbire y'imborera ishobora gukorwa mu misatsi, naho ibumoso [mu tujerekani] ni ifumbire ikomoka mu bishishwa by'imineke, ibishishwa by'amagi ndetse n'amazi](https://spipimg.igihe.com/jpg/iburyo_mu_ndobo_ni_ifumbire_y_imborera_ushobora_gukorwa_mu_misatsi_naho_ibumosi_mu_tujerekani_ni_ifumbire_ikomoka_mu_bishswa_by_imineke_ibishishwa_by_amagi_ndetse_n_amazi.jpg)




![Uyu ni umuti wica udukoko mu mirima, ukomoka mu mushongi w'ibimera [tungurusumu, urusenda n'isabune] wakozwe n'uru rubyiruko](https://spipimg.igihe.com/jpg/uyu_ni_umuti_wica_udukoko_mu_mirima._ukomoka_mu_mushonge_w_ibimera_tungurusumu_urusenda_n_isabune___ukoreshwa_rimwe_mu_minsi_ibiri.jpg)








Ibitekerezo 0