Muri Gashyantare 2022 ni bwo Ikigo cy’Abadage kizobereye mu bijyanye no gukora Imiti, BioNTech [cyakoze urukingo rwa mbere rwa Covid-19] cyiyemeje gutera inkunga iyubakwa ry’inganda eshatu zigezweho zikora ibijyanye n’imiti n’inkingo muri Afurika.

U Rwanda, Afurika y’Epfo na Sénégal ni byo bihugu byatoranyijwe muri Afurika bizubakwamo inganda zikora inkingo aho biteganyijwe ko zishobora gukora doze zigera kuri miliyoni 300 zizifashishwa mu kurwanya indwara z’ibyorezo ziganje muri Afurika.

Muri Kamena 2022, mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth yabereye mu Rwanda hemejwe ko uruganda rwa mbere rwa Biontainer rwubakwa mu Rwanda mbere y’uko umwaka wa 2022 urangira.

Perezida Kagame ku wa 23 Kamena 2022, yashyizeho ibuye ry’ifatizo ry’urwo ruganda mu Cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo.

BionTech yateganyaga ko bitarenze mu mpera z’umwaka wa 2023, uruganda rugomba kuba rufite abakozi babifitiye ubumenyi, ubushobozi 120 ariko ku ikubitiro rugatangirana n’abagera kuri 50.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko ari ho igitekerezo cyo gushyiraho ishuri kigamije gushaka abakozi b’urwo ruganda.

Yagize ati “Ni muri urwo rwego leta y’u Rwand ayagize igitekerezo cyo gushyiraho Ishuri Rikuru Nyafurika rizajya ryigisha ibijyanye n’inganda zikora ibishingiye ku binyabuzima kugira ngo hazashobore kuboneka abakozi babifitiye ubuhsobozi n’ubumenyi bakora muri urwo ruganda no guteza imbere ubuvuzi hakorwa inkingo zinyuranye zishobora gufasha igihugu na Afurika muri rusange kurwanya indwara z’ibyorezo.”

Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’izindi nzego za leta ni yo yateguye umushinga w’itegeko ushyikirizwa kandi wemezwa n’Inama y’abaminisitiri yo ku wa 22 Werurwe 2023, mbere y’uko ushyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko.

Ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryemejwe, rikazabanza kujya muri komisiyo kugira ngo iwusuzume.

Perezida Paul Kagame yavuze kokubaka uru ruganda ari intambwe ikomeye mu buvuzi buteye imbere.

Yagize ati “Iki gikorwa ni intambwe ikomeye mu kwihaza mu bijyanye n’inkingo. U Rwanda rushaka kubakira ku ishoramari rizarufasha mu kurushaho kwagura ubuvuzi bugezweho. U Rwanda rushyigikiye gahunda za Biontech ndetse tuzakorana mu kugera kuri byinshi. Gukora inkingo bisaba ubutunzi n’ubushobozi bw’abantu. Nishimiye kubamenyesha ko Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’Ishuri Rikuru ryitwa ‘African Biomanufacturing Institute’.’’

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko iri shuri rizafasha mu gutanga amahugurwa n’amasomo ku bazakora muri uru ruganda.

Yavuze ko imikoranire y’iri shuri n’ibindi bigo bitandukanye bizafasha mu gutanga ubumenyi bukenewe.

Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rishyiraho Ishuri Rikuru Nyafurika ryigisha ibijyanye n’inganda zikora Ibishingiye ku binyabuzima
Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rishyiraho Ishuri Rikuru Nyafurika ryigisha ibijyanye n’inganda zikora Ibishingiye ku binyabuzima
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine (iburyo) ni we wasobanuye iby'uyu mushinga w'itegeko
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine (iburyo) ni we wasobanuye iby'uyu mushinga w'itegeko