00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inteko y’u Rwanda n’iya Pakistan zemeranyije imikoranire

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 4 November 2023 saa 07:58
Yasuwe :

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François-Xavier Kalinda, yasoje uruzinduko rw’akazi yagiriye muri Pakistan mu gihe cy’iminsi ine, rwasize ibihugu byombi bisinyanye amasezerano y’imikoranire binyuze mu Nteko Zishinga Amategeko.

Ni umusaruro w’uruzinduko Dr François-Xavier Kalinda yatangiye ku wa 30 Ukwakira 2023 arusoza ku wa Gatanu, tariki ya 3 Ugushyingo 2023 muri Pakistan.

Muri uru rugendo rwe, Senateri Kalinda yaherekejwe n’abarimo Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, Senateri Murangwa Hadidja Ndangiza.

Senateri Kalinda yagiranye ibiganiro n’abayobozi mu nzego zitandukanye muri Pakistan barimo Perezida w’iki gihugu Dr. Arif Alvi n’abandi.

Ku rundi ruhande, Perezida wa Sena y’u Rwanda, Kalinda n’Umuyobozi wa Sena ya Pakistan, Mohammad Sadiq Sanjrani, basinyanye amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu bya dipolomasi hagati y’inteko z’ibihugu byombi.

Ni amakuru yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga z’Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda na Sena y’u Rwanda zirimo urwa X rwahoze rwitwa Twitter.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye.

Ambasaderi mushya wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Ullah Khan, yakiriwe na Pererezida Kagame muri Kanama uyu mwaka.

Yagaragaje ko u Rwanda n’igihugu cye bisanzwe bifitanye imikoranire n’ubuhahirane bityo azashyira imbaraga mu kwagura uwo mubano.

Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubuvuzi n’umutekano ndetse Ambasaderi Naeem Ullah Khan, avuga ko agiye gushyira imbaraga mu gushaka izindi nzego ibihugu byombi byakoranamo harimo ubucuruzi n’ishoramari.

Ati “Icya mbere dushaka guhuza abagemura icyayi cy’u Rwanda mu mahanga na Pakistan, bakajya bakivana hano bakigeza muri Pakistan […], ikindi dusanzwe dufitanye amasezerano mu by’ubuzima n’umutekano, dushaka kujyana Abaforomo n’abaganga bo mu Rwanda bakajya kwiga muri Pakistan.”

“Ikindi Pakistan ni igihugu gifite abaturage barenga miliyoni 240, rero ni isoko rinini ku Rwanda ariko na Pakistan ifite isoko rinini hano, rero turakeneranye. Urugero u Rwanda rufite icyayi, Pakistan ntigifite kandi dukunda icyayi kuko tukinywa gatanu ku munsi.”

Yavuze ko igihugu cye kizwi mu guhinga umuceri mwinshi kandi u Rwanda hari uwo rutumiza mu mahanga. Ni mu gihe kandi ngo Pakistan ikenera avoka kandi mu Rwanda zihaba ari nyinshi bityo ko ari amahirwe y’imikoranire.

Ambasaderi Naeem Ullah Khan yavuze hari na gahunda yo gufungura icyanya cyahariwe ubucuruzi n’inganda mu Rwanda aho abashoramari bava muri Pakistan bashobora guhurizwa bagashora imari mu Rwagasabo.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François-Xavier Kalinda, yasoje uruzinduko rw’akazi yagiriye muri Pakistan mu gihe cy’iminsi ine
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François-Xavier Kalinda na mugenzi we wa Pakistan, Mohammad Sadiq Sanjrani bashyize umukono ku masezerano y'imikoranire hagati y'impande zombi
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François-Xavier Kalinda na mugenzi we wa Pakistan, Mohammad Sadiq Sanjrani basuhuzanya nyuma yo gusinya ku masezerano y'imikoranire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages