Ubuyobozi bwa ISCO Intersec Security, buvuga ko guhindura uburyo bw’imikorere ikinjira cyane mu buryo bugezweho bw’ikoranabuhanga, ari imwe mu nzira izabafasha guha serivisi nziza ababagana.
Umuyobozi Mukuru wa ISCO Intersec Security, Vincent Gatete aganira na IGIHE yagize ati “Dusanzwe turi aba mbere mu gutanga serivisi nziza muri uyu mwuga, kubera umuhate n’abakozi benshi kandi bashoboye dufite. Ariko ibihe bigenda bihinduka, ubukungu buzamuka, bityo n’abakiliya bacu bakeneye serivisi zihambaye kandi imbaraga n’ingamba nshya dufite bizabidufashamo.”
Uyu Muyobozi avuga ko bakomeje no gushyira ingufu mu guhugura abakozi ndetse no gushyiramo serivisi nshya zihura n’isoko ritera imbere buri munsi.
Gatete avuga ko abakiliya ari bo shingiro rya serivisi nziza batanga, bigatuma bakora ibishoboka ngo babahe serivisi nziza. Agira ati “Tuzi neza ko abakiliya ari bo batuma dutanga serivisi nziza muri ISCO Intersec Securiy. Ni nayo mpamvu dushaka abantu bafite impano tukabafasha gukora neza.”
ISCO Intersec Security kandi ivuga ko igiye kujya ikoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga nka za Camera zikoresha internet yihuta ya 4G kandi bakabitunganyiriza umukiliya ku giciro kidahenze.
Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko urtse gucunga umutekano, bwongeyemo serivisi z’ubwikorezi, koherereza ubutumwa ababikeneye (courier), kubika ibicuruzwa (warehousing), no mu mpera z’uyu mwaka wa 2015 hakaziyongeramo no koherereza amafaranga ku bakiliya.
Gatete yizeza ko isura nshya n’imikorere mishya bizatuma ISCO Intersec Security iha abaturage serivisi nziza, zaba iz’umutekano n’ibindi bikorwa bishya batangiye.



















TANGA IGITEKEREZO