Mu mitekerereze y’abatari bake mu biga muri kaminuza, usanga bateganya ko nyuma yo guhabwa impamyabumenyi bazajya gukora ahantu runaka mu biro, yaba mu kigo cya leta cyangwa icyigenga, ariko ibijyanye no guhanga imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi si inzozi za benshi.
Uwitwa Kayiranga Florent, utuye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, nyuma yo kurangiza amasomo ya kaminuza, yahanze umushinga wo korora ingurube.
Uyu mushinga yawutangiye mu 2006, ahereye ku ngurube eshanu, zirimo imfizi imwe, ubu akaba afite izirenga 500, ariko akaba afite imbogamizi y’uko atarazibonera isoko.
Yagize ati "Ubu mfite imbogamizi z’isoko ry’ingurube zororwa ,kuko abaguzi bakiri bacye ,ugereranyije n’abaza bashaka izo kubaga, kandi zirahari ku bwinshi”.
Iki gitekerezo yagishyize mu bikorwa nyuma yo kubona ko imirimo itangiye kubura, ahitamo kuyoboka ubworozi bw’ingurube.
Afite impamyabumenyi mu bijyanye no gupima ubutaka (Topographie), iy’amategeko (Droit), n’iy’uburezi (Pédagogie).
Rwiyemezamirimo uyu akoresha abakozi umunani bahoraho, akarihira abanyeshuri 10 biga mu mashuri yisumbuye, harimo abe n’abandi afasha. Kugeza ubu abayeho neza mu buzima busanzwe, nk’uko abyivugira.
Yagiriye inama abandi bize ko bakwiye kwikuramo ko akazi kabuze, ati “Ntangazwa no kumva ngo umuntu warangije kaminuza yabuze akazi, kandi se wamubyaye yaramubeshejeho, akamwishyurira amashuri kandi we atarize.
Kayiranga akomeza avuga ko, ku mwaka yinjiza amafaranga hafi inshuro ebyiri yayo umukozi warangije kaminuza yinjiza.
Ifumbire ikomoka ku bworozi bwe ayikoresha mu buhinzi bw’imbuto n’imboga ku murima wa hegitari 1.5, nawo yaguze abikesha ubu bworozi.



















TANGA IGITEKEREZO