00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intore za kaminuza ya IPRC East zasabwe kurangwa n’imyitwarire myiza n’ubudashyikirwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 October 2017 saa 06:00
Yasuwe :

Mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kwinjiza intore mu zindi wabereye mu Ishuri rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro mu Ntara y’Iburasirazuba (IPRC East), zasabwe kuba indashyikirwa mu myitwarire, gukunda umurimo n’igihugu no kurangwa n’indangagaciro Nyarwanda.

Iki cyumweru cyabereyemo ibikorwa by’itorero birimo imikoro ngiro, kurema amasibo, imyitozo ngororamubiri, gutarama, ibiganiro no kwigishwa ku bintu bitandukanye, kumenyerezwa ikigo n’ibindi cyatangiye ku wa 2 Ukwakira gisozwa ku wa 6 Ukwakira 2017.

Mu muhango usoza iki gikorwa, intore zitirirwa ‘abanyeshuri’ 296 zinjijwe mu ntore zisanzwe muri IPRC East zingana na 527, zibarizwa mu mashami atandukanye y’iri shuri ku rwego rwa kaminuza.

Umuyobozi wa IPRC East, Dipl.-Ing. Ephrem Musonera, yagarutse ku ndangagaciro zikwiriye gushyirwa imbere abasaba kwirinda kugawa.

Yagize ati “Umunyeshuri wa kaminuza wifuzwa rero ni ukunda igihugu n’umurimo, ufite indangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda kandi ufite umuco w’ubutore. Umunyeshuri urangije kaminuza akwiye kuba intore y’intagamburuzwa; ntagamburuzwe n’amananiza, ibihe, inzara, inyota, umuruho, inzira y’inzitane n’ibindi bibazo yahura nabyo. Ni intore ihora itewe ishema no guhora ari indashyikirwa aho rukomeye.”

Mu gihe bamwe mu banyamyuga bagawa kutagira ubunyangamugayo mu kazi kabo, Dipl.-Ing. Musonera yakomeje avuga ko abanyeshuri batojwe gukora umurimo unoze n’imyitwarire ikwiye, bityo nibabikurikiza bazagirirwa icyizere, bigahindura imyumvire rubanda ibafiteho.

Umutahira w’Intore z’Akarere ka Ngoma, Ngarambe Sylver, yahamagariye intore guharanira gutsinda amasomo kuko aricyo cy’ibanze kibazanye, guhanga udushya ndetse no gukora ibikorwa biganisha mu cyerekezo cy’igihugu.

Yagize ati “Ntimuzahurire n’ubuyobozi mu businzi cyangwa mu byaha, ahubwo muzahurire mu bikorwa byubaka. Nimurangwe n’ubwitonzi, ubushishozi, ubuhanga kandi mutsinde amasomo kuko aribyo by’ibanze.”

Intore zahize kuzibanda ku bikorwa biteza imbere igihugu muri uyu mwaka w’amashuri bihereye mu gace ishuri riherereyemo ku buryo bizanafasha abahatuye batishoboye.

Nsengiyumva Jean Bosco wiga mu mwaka wa gatatu mu Ishami ry’Ikoranabuhanga (ICT) amasomo yahawe azamufasha guhangana n’ibibazo birimo ubushomeri, kubura igishoro mu kwihangira imirimo no kutarangwaho n’imyitwarire n’imyumvire mibi.

Yakomeje avuga ko azamufasha kwigirira icyizere no gukoresha igihe cye neza mu bimuhindurira ubuzima bikanubaka igihugu aho guta umwanya mu bikorwa nyandagazi.

Itorero mu mashuri makuru na za kaminuza ryatangijwe ku mugaragaro kuwa 4 Werurwe 2014, naho muri IPRC East ryatangijwe kuwa 24 Mata 2014. Kuva icyo gihe ishuri ryahindutse itorero, abarimu baba abatoza, abanyeshuri bakaba intore.

Uhereye ibumoso: Umuyobozi ushinzwe Urugerero muri Komisiyo y'Igihugu y'Itorero, Lt.Col. Ukwishaka Wilson; Umuyobozi wa IPRC East, Dipl.-Ing. Ephrem Musonera; Umutahira w’Intore z’Akarere ka Ngoma, Ngarambe Sylver n'Intore ihagarariye izindi bareba uko intore zatojwe
Umukoro ngiro wo kunyura mu mitego ni kimwe mu bikorwa intore zatojwe zitegurirwa guhangana n'ibizazane byo mu nzira
Umutahire w'Intore z'Imparirwabumenyi za IPRC East, Eng. Rita Clemence Mutabazi, yavuze ko icyumweru cyo gutoza intore cyitabiriwe ku buryo bushimishije
Mu gusoza icyumweru cy'intore mu zindi habayeho kunywa ku nzoga y'imihigo
Abayobozi n'abanyeshuri mu ifoto y'urwibutso nyuma yo gusoza icyumweru cy'intore mu zindi muri IPRC East

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages