Ubu butumwa babuhawe kuri uyu wa 18 Ukwakira 2019 mu muhango wo gusoza itorero ry’abanyeshuri bashya basaga 400 batangiye mu mwaka w’amashuri wa 2019-2020 muri UNILAK, ishami rya Kigali.
Uyu muhango uzwi nko kwinjiza Intore mu zindi wabereye ku cyicaro cy’iyi kaminuza i Kigali, witabirwa n’Intore zayo zizwi ku izina ry’Intagamburuzwa mu mihigo za UNILAK, abarezi n’abayobozi batandukanye.
Muri iri torero rimara icyumweru, abanyeshuri bashya batozwa indangagaciro, umuco, amategeko n’amabwiriza ya kaminuza, imikorongiro, gusigasira amasomo y’ubutore n’ibiganiro bigamije kubereka uruhare rwabo mu gihindura u Rwanda igihugu kiza.
Umuyobozi mukuru wa UNILAK, Dr Ngamije Jean, yababwiye ko bakwiye guharanira kuba indashyikirwa mu byo bakora.
Ati “Igihe tugezemo, u Rwanda rwacu muri iyi myaka abantu bagenda kambakamba inyuma y’abandi nta mwanya bagifite, umuntu wese agomba guharanira kuba indashyikirwa. Indashyikirwa mu gihugu cyacu zifite amahirwe menshi.”
Dr Ngamije yakomeje agira ati ‘Mwinjiye mu Ntagamburuzwa za UNILAK, mufite abayobozi, abarezi n’abatoza bazakomeza kubaherekeza kugira ngo intego mufite muzazigereho.”
Umuhuzabikorwa w’Intagamburuzwa ku rwego rw’igihugu, Ndayisaba Eustache, yahaye ikaze Intore z’Intagamburuzwa za UNILAK, ashimira by’umwihariko iyo kaminuza ku ruhare igira mu kuzitoza.
Ati “Twifuza ko munenya ko muri abanyarwanda, Ndi Umunyarwanda ikaba ariyo ijya mbere, twifuza ko mushyira imbere igihugu, umuco wo gukunda igihugu ukaba ihame..Twifuza ko igihe mwinjiye muri kaminuza, bitaba guta igihe ahubwo bikaba umwanya wo gukorera igihugu.”
Umutahira w’Akarere ka Gasabo, Gakwaya Jean Pierre, yavuze ko mu muryango nyarwanda harimo ibibazo byinshi nk’abaturage badafite ubwiherero, abana batiga, abafite umwanda, ubusinzi n’ibindi bakwiye guharanira kwibukirwa ko bagize uruhare mu kubikemura.
Ati “Nusohoka hano hanze ugomba kuba koko Intagamburuzwa igagaraza ko itagamburuzwa n’amananiza n’imbogamizi abandi batabashije gutozwa bakagira ibyo bagusoromaho.”
Umwe mu ntore zinjijwe mu zindi witwa Uwineza, yavuze ko imwe mu mihingo biyemeje harimo gukora ubukangurambaga bugamije gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwe, ubuzerere, umwanda, inda zitateganyijwe, ubusinzi, ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi.
Visi Perezida w’Itorero ry’Igihigu, Lt Col Migambi Mungamba Désiré yagarutse ku byerekezo bitandukanye u Rwanda rwihaye bigamije kuruganisha ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, avuga ko Intore ari bamwe mu bagomba kugira uruhare mu kubighera.
Ati “Urugerero mugiyeho ni urwo kugira uruhare mu iterambere, kurwanya umwanda, ubukene no kugira uruhare mu gukemura izindi mbogamizi zugarije u Rwanda.”
Lt Col Migambi yavuze ko ku rwego rw’Umudugudu hari itorero ryahatangijwe ariko ritarashinga imizi kimwe, asaba Intore za UNILAK kimwe n’izo mu zindi kaminuza kuryunganira.
Ati “Ndabakangurira ko Itorero rya Kaminuza UNILAK kimwe n’izindi ryakunganira mu mikorere y’iryo ku Mudugudu ubumenyi mufite bukazana inyongeragaciro mu mikorere y’Itorere ry’imidugudu muturanye.”
Yakomeje agira ati “Ni ngombwa ko mugira uruhare mu kwihutisha iterambere ry’aho kugira ngo u Rwanda rugere ku cyerekezo bityo rukaba rwa Rwanda rwifuzwa.”
UNILAK ivuga ko buri mwaka igira ibyiciro bibiri byo kwakira abanyeshuri bashya ku mashami yayo birimo icyo muri Werurwe n’icyo muri Nzeri.
Muri nzeri uyu mwaka igaragaza ko yakiriye abanyeshuri basaga 800 barimo 400 baziga ku ishami rya Kigali basoje itorero mu gihe abo ku mashami ya Nyanza(170) na Rwamagana(230) rizatangizwa mu cyumweru gitaha.
Itorero ry’uyu mwaka ryahawe insanganyamatsiko igaruka ku “Uruhare rw’abiga muri kaminuza mu kuzuza icyerekezo cy’u Rwanda twifuza”






















Amafoto: Dusabimana Ami Pacifique




Ibitekerezo 0