Checker yabigarutseho kuri uyu wa 24 Nzeri 2026 ubwo yagezaga ijambo rye kuri Komisiyo ya Sena ya Amerika ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, mu rugendo rwo kwemezwa kugira ngo ahagararire Amerika i Kigali.
Perezida Trump yatanze kandidatire ya Checker muri Sena ku wa 21 Nyakanga 2026. Aramutse yemejwe, azaba Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda mu gihe umubano w’ibihugu byombi uri mu bihe byihariye, birimo ibiganiro ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington ndetse n’icyerekezo gishya Amerika iri guha imikoranire yayo n’ibihugu bya Afurika.
Checker yagaragaje ko aramutse yemejwe, intego ye izaba iyo kubaka umubano n’u Rwanda uteza imbere inyungu za Amerika ariko unubakiye ku kubaha igihugu bakorana.
Ati “Nindamuka nemejwe, nzashyira imbere dipolomasi ya Amerika ya America First yubakiye ku kwicisha bugufi, kubaha ubusugire bw’ibihugu, gukoresha ubushobozi bwa dipolomasi mu buryo budahutaza ku bibazo bishingiye ku ndangagaciro no gukorana ku nyungu ibihugu bihuriyeho.”
Yashimye urugendo rw’u Rwanda nyuma ya Jenoside
Kimwe mu bice byagarutsweho cyane mu ijambo rya Checker ni uburyo urugendo u Rwanda rwanyuzemo kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye.
Checker yavuze ko iyo uganiriye ku Rwanda bidashoboka kurutandukanya n’amateka yarwo, yibutsa ko hashize imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.
Yagaragaje ko nyuma y’ayo mateka, ibyo u Rwanda rwagezeho birimo kugarura umutekano, kongera kubaka inzego z’igihugu no kubaka indangagaciro z’ubumwe bw’Abanyarwanda ari urugendo rudasanzwe iyo urebye amateka y’ibihugu byanyuze mu makuba nk’ayo.
Ati “Ibi bisaba ubusobozi bwiteguye gukora impinduka, rimwe na rimwe ziba zigoye mu bihe bya nyuma y’amakuba, no kwiyubakamo intekerezo yo kwigira ikomeje kuranga u Rwanda”.
Mu byo Checker yavuze ko azashyira imbere harimo kwagura umubano w’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Amerika.
Yavuze ko aramutse yemejwe, azayobora itsinda rya Ambasade ya Amerika i Kigali mu gushaka uburyo bwo “kwagura umubano wacu mu bucuruzi n’ishoramari.”
Yongeyeho ko azaharanira ko haboneka amahirwe mashya ku bigo by’Abanyamerika bishaka gukorera cyangwa gushora imari mu Rwanda.
Checker kandi yagaragaje ko ashaka ko imikoranire ya Washington na Kigali itagarukira ku bukungu gusa, ko azaharanira no kwagura “imikoranire ya politiki n’ubukungu.”
Umutekano wo mu Karere uzakomeza kuba ku meza
Nubwo yagaragaje icyerekezo cyo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, Checker yanavuze ko ikibazo cy’umutekano wo mu Karere k’Ibiyaga Bigari kizaba kimwe mu byo azibandaho cyane.
Yagarutse ku Masezerano ya Washington agamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ari intambwe ikomeye ariko ko azatanga umusaruro ari uko impande zose zubahirije ibyo ziyemeje.
Checker yavuze ko aramutse yemejwe azakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, ndetse ko Amerika izakomeza gusaba u Rwanda kubahiriza ibyo rwiyemeje.
Yagize ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifuza umubano ukomeye kandi mwiza n’u Rwanda, ariko Guverinoma yarwo igomba mbere na mbere kubahiriza ibyo yiyemeje imbere ya Perezida Trump.”
Ku ruhande rw’u Rwanda, Guverinoma yakomeje kuvuga ko ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington ritagomba kureberwa ku ruhande rumwe. Mu itangazo ryo muri Kamena 2026, u Rwanda rwavuze ko rukomeje kubahiriza ibyo rwiyemeje, ariko ko amasezerano ategeka u Rwanda na RDC kuzuza inshingano zayo, by’umwihariko rukagaragaza ikibazo cya FDLR nk’imwe mu mpamvu z’umutekano zigomba gukemurwa.
Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko ikomeje gushyigikira ayo masezerano nk’inzira yo kurandura imizi y’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC no guteza imbere umutekano n’ubukungu mu Karere.
Checker yavuze ko Amerika ishaka “umubano ukomeye kandi mwiza n’u Rwanda”.
Checker niyemezwa azasimbura Eric William Kneedler wari umaze imyaka ibiri ari Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!