Nyuma y’imyaka umunani umuryango P.E.A.C.E Plan uyobowe na The Most Rev. Kolini Emmanuel, yasimbuwe n’Intumwa Gitwaza Paul ugiye kuyobora amatorero arenga ijana.
Abayobozi bashya bazibanda mu kwimakaza ivugabutumwa rijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge hubakwa amahoro n’iterambere mu Banyarwanda.
Umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’ubuyobozi bucyuye igihe n’ubushya mu muryango Rwanda Driven Purpose Driven Ministries/ P.E.A.C.E Plan, wari witabiriwe n’abayobozi b’amatorero, inzego za Leta zari zihagarariwe na Minisitiri Musoni James w’Ubutegetsi bw’Igihugu, unafite mu nshingano ze Amotorero, ndetse na Minisitiri muri PerezidansiTugireyesu Venantie.
Mu bayobozi bashya bagize inzego z’umuryango zirimo inama y’ubutegetsi, Urwego rukemura amakimbirane n’ubugenzuzi bw’imari, barangajwe imbere na Perezida Ap. Gitwaza Paul, Rev. Past Mugisha Buregeya wungirije Perezida, Umwanditsi Mukuru ni Munyemana Eric. Mu bari mu zindi nzego, ni nka Rev. Rwaje Onesphore, Rev Antoine Rutayisire, Rev. Liliose Karigirwa n’abandi.
Intumwa Paul Gitwaza nk’uwatorewe kuyobora uyu muryango mu gihe cy’imyaka itatu, yavuze ko azaharanira kwimakaza ivugabutumwa rijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge hubakwa amahoro n’iterambere mu Banyarwanda by’umwiharimo mu matorero.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musoni James ufite mu nshingano ze amotorero, yishimiye uyu muryango uhuriwemo n’amatorero arenga ijana, ati “Hari igihe intego z’amatorero ziba ziri ku mpapuro gusa, zanditse neza ariko zose zidashyirwa mu bikorwa. Ariko umuryango wa PEACE Plan wo wakuye izo ntego mu mpapuro werekana ubumwe bw’amatorero nk’abaye umwe”.
Minisitiri Musoni, yanashyikirijwe sheki ya miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda yashyizwe mu kigega Agaciro Development Fund, atanzwe n’abakozi by’uyu muryango.
PEACE Plan ni umuryango udaharanira inyungu ushingiye ku matorero ya Gikristu, watangiye imirimo yawo mu Rwanda mu 2005 biturutse ku gitabo “Ubuzima Bufite Intego” cyanditswe na Pasiteri Rick Warren, nyuma y’uko kigize uruhare mu guhindura imitima y’abatari bake hirya no hino mu Rwanda.
Foto:Kwizera E.



















TANGA IGITEKEREZO