Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga mukuru wa Loni mu Karere k’Ibiyaga Bigari, irateganya gusura ibihugu byo muri ako karere aho izanasura u Rwanda, bakagirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye ku bibazo by’Akarere k’Ibiyaga Bigari.
Mary Robinson azatangira urugendo rwe rudasanzwe guhera ku wa Gatandatu tariki ya 29 Mata 20413 kugeza tariki ya 5 Gicurasi 2013 azasura ibihugu bitandukanye birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, Burundi, Afurika y’Epfo n’u Rwanda.
Mbere yo gusoza uru rugendo azitabira inama izahuza Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika izabera Addis Ababa muri Ethiopia.
Tariki ya mbere Gicurasi Robinson azasura u Rwanda aho azabonana na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, imiryango itegamiye kuri Leta, imiryango mpuzamahanga ndetse n’abahagarariye Loni mu Rwanda.
Itangazo ry’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Komisiyo ishinzwe ubukungu bwa Afurika (UNECA) riravuga ko Robinson azahura n’imiryango itandukanye yo mu karere ndetse n’intumwa zikorera mu Karere k’Ibiyaga Bigari, aho bazaganira ku bibazo biri muri aka karere, inama kandi ikazitabirwa na Loni n’abafatanyabikorwa bayo, imiryango y’abagore n’indi miryango iyishamikiyeho.
Bitegannyijwe ko Robinson azagirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye bashyize umukono ku masezerano y’amahoro, umutekano n’ubufatanye byerekeye igihugu cya RDC n’Akarere k’Ibiyaga Bigari. Amasezerano yemejwe na Congo Kinshasa n’ibihugu bya Angola, u Burundi, Republika ya Centrafrique, Namibia, Congo Brazzaville, u Rwanda, Afurika y’Epfo, Sudan y’Amajyepfo, Tanzania, Uganda na Zambia, akaba yari ahagarikiwe n’Umunyamabanga mukuru wa Loni, Umuyobozi wa Komisiyo y’Afurika Yunze Ubumwe, Umuyobozi w’inama y’ibihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) ndetse n’uyoboye Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo, SADC .



















TANGA IGITEKEREZO