00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intumwa Nkuru ya leta ya Qatar yakeje intambwe yatewe mu butabera bw’u Rwanda

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 25 February 2019 saa 09:55
Yasuwe :

Intumwa Nkuru ya leta ya Qatar, Ali Bin Fatais Al Marri, yakeje intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kuvugurura amategeko by’umwihariko arebana n’ubutabera nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Kuri iki Cyumweru Al Marri uri mu ruzinduko mu Rwanda, yasuye Minisiteri y’Ubutabera na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu.

We n’itsinda bari kumwe basobanuriwe amavugururwa yakozwe mu mategeko atandukanye nyuma Jenoside yakorewe Abatutsi hagendewe ku Itegeko Nshinga ndetse n’imbaraga zashize mu guhashya ruswa.

The New Times yanditse ko Abayobozi muri iyi Minisiteri y’Ubutabera beretse abanya-Qatar amavugururwa yakozwe harimo ishyirwaho ry’inkiko zidasanzwe zirimo uruca imanza z’ubucuruziu, urwa gisirikare ndetse hanashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga bwifashishwa mu gutanga no gukurikirana ibirego.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya ruswa aho uretse kuba harashyizweho itegeko, hanashyizweho urwego rw’Umuvunyi runashinzwe kurwanya akarengane n’ibyaha bifitanye isano n’imari n’ubukungu.

Uwizeyimana yakomeje agaragaza izindi nzego zirimo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB n’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, NPPA, nazo usanga zikurikirana n’ibyaha bifitanye isano n’ubukungu n’imari.

Ati “ Abayobozi muri Guverinoma buri mwaka bagaragaza umutungo wabo mu rwego rwo kwirinda inyungu zije mu buryo bunyuranye n’amategeko kandi ibi bifasha gukumira ruswa mu bigo”.

Itsinda riyobowe n’Intumwa Nkuru ya Qatar kandi zeretswe kandi risobanurirwa ibindi byakozwe mu butabera birimo nk’ishyirwaho ry’Inkiko Gacaca zagize uruhare mu guca imanza za Jenoside zigera kuri miliyoni ebyiri n’Abunzi batanga umusanzu mu guteza imbere ubutabera.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasobanuriye Al Marri byinshi ku rugendo rw’imiyoborere mu Rwanda, impinduka zakozwe no kurwanya ruswa byose byagize uruhare mu gutuma igihugu gikomeza kuza imbere mu bihugu byorohereza ishoramari.

Al Marri yavuze ko intambwe u Rwanda rwateye n’amavugururwa yakozwe mu butabera ari ibyo kwishimira cyane kandi ari isomo kuri Afurika n’Isi yose.

Ati “ U Rwanda rwageze kuri byinshi kandi ibi byagakwiye kubera isomo buri wese”.

Al Marri uvuga ko we n’itsinda bari kumwe baje kwirebera uko u Rwanda rwabashije gutera intambwe mu kurwanya ruswa, yanashimye ibimaze kugerwaho mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Intumwa Nkuru ya leta ya Qatar, Ali Bin Fatais Al Marri na Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages