Ibi yabisabye mu gitaramo giherutse kubera mu rusengero rwa Zion Temple gihuje urubyiruko rugera ku bihumbi bitatu.
Gitwaza yabajije kenshi urubyiruko rwari rwahuriye muri icyo gitaramo niba ruswa ari mbi cyangwa ari nziza.
Muri uru rusengero humvikanyemo amajwi afite imbaraga ahamya ko ruswa ari mbi, ndetse yongera no kubabaza niba ari mbi cyane, nabyo barabyikiriza.
Mu bantu basaga ibihumbi bibiri bari bitabiriye icyo gitaramo yabajije abatarigeze bakopera mu ishuri maze hamanika batanu, abajije abatarigeze bakopeza abona batandatu.
Apôtre Gitwaza, yababwiye ko imico nk’iyi yo gukopera no gukopeza ariyo itera ruswa.
Yagize ati “Ruswa ihera mu gukopera no gukopezwa niba umuntu yararangije kwiga agikopera cyangwa agikopezwa byanze bikunze aziba kuko yatangiye kwiba akiri ku ishuri.”
Yasabye urubyiruko gucika kuri iyo mico rugakangukira kwikorera ibyarwo rugamije kunoza akazi.
Atanga urugero, yavuze ko kera wasangaga abantu baterwa ishema no guharanira kuba aba mbere ariko bidaciye mu gukopera ku buryo uyu mwanya wasangaga hari benshi bawurwanira.
Yakomeje ahamya ko urubyiruko ruramutse rwitoje gucika kuri uwo muco rukongeraho no gusenga uko bikwiye rwatanga urugero rwiza rukaba icyitegererezo ku bandi.
Mu buzima bwe ngo ntiyigeze arangwa no gukopera ariko ngo yigeze guhura n’ikigeragezo.
Yagize ati “Nanjye sinakopeye ariko nahetse(nakopeje) umuntu ankoraho kuva icyo gihe mbivamo. Umuntu nahetse mu ishuri ntiyarabishoboye cyane, agiye gukoporora akoporora n’izina ryanjye, (ugaha mugenzi wawe uti ngaho reba vuba vuba) ahera kuri Gitwaza Muhirwa itariki n’ibindi byose…"
Icyo gihe ngo mwarimu yarabibonye abibaza Gitwaza abura aho akwirwa kubera ubwoba.
Yagize ati “Mwarimu watwigishaga yari anzi, araza aravuga ngo Gitwaza wakoze iki? Ngira ubwoba. Azana urupapuro rwa wa musore ngo ibi ni ibiki mpita mfukama ndavuga ngo umbabarire.”
Gitwaza yabwiye urubyiruko ko rukwiye kwirinda ruswa n’ibindi bikorwa biyishamikiyeho ahubwo rugaharanira ukuri rwiyoroshya.
[email protected]
Twitter:@NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO