00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intumwa ya Obama itegerejwe i Kigali n’i Paris

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 4 December 2013 saa 10:06
Yasuwe :

Intumwa yihariye ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu karere k’Ibiyaga Bigari Russ Feingold, muri iki cyumweru ategerejwe i Kigali mu Rwanda n’i Paris mu Bufaransa muri gahunda yo kurebera hamwe intambwe igiye gukurikiraho mu gukomeza gushyira mu bikorwa amasezerano agamije kugarura amahoro mu karerevu Rwanda ruherereyemo.
Itangazo ry’ibiro bya Perezida wa Amerika rivuga ko Feingold azahura n’abahagarariye za guverinoma z’ibi bihugu, akazanagirana inama n’abakuru b’ibihugu byo mu karere.. (…)

Intumwa yihariye ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu karere k’Ibiyaga Bigari Russ Feingold, muri iki cyumweru ategerejwe i Kigali mu Rwanda n’i Paris mu Bufaransa muri gahunda yo kurebera hamwe intambwe igiye gukurikiraho mu gukomeza gushyira mu bikorwa amasezerano agamije kugarura amahoro mu karerevu Rwanda ruherereyemo.

Itangazo ry’ibiro bya Perezida wa Amerika rivuga ko Feingold azahura n’abahagarariye za guverinoma z’ibi bihugu, akazanagirana inama n’abakuru b’ibihugu byo mu karere..

Iri tangazo rigaragaza ko hazabaho no kurebera hamwe uburyo hakoreshwa ibiganiro by’ubuhuza mu rwego rwo gukemura ibibazo by’umutekano muke mu karere. Riti “Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteguye gutanga ubufasha muri ubwo buhuza no gukomeza gushyigikira umugambi w’amahoro.”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages