Intumwa zo mu gihugu cya Congo Brazaville zasuye ibigo bitandukanye by’ubwishingizi mu Rwanda, zigamije kubyigiraho uko bishyira mu bikorwa gahunda z’ubwishingizi bw’indwara. Zatangaje ko ibyagezweho mu bufatanye bw’abayobozi b’ibihugu byombi, babyigiyeho kandi bagiye kubishyira mu bikorwa.
Izi ntumwa zasuye ibi bigo ku wa kane tariki ya 01 Kanama 2013, aho basuye ikigo cy’igihugu cy’ubwishingizi (RSSB), ikigo cy’ubwishingizi ku ndwara ku Ngabo z’ igihugu (MMI) n’ibigo bitandukanye byigenga by’ubwishingizi mu Rwanda.
Izi ntumwa zari ziyobowe na Claver Okuya, Umujyanama wa Perezida wa Congo Denis Sassou Ngwesso. Yatangaje icyari kigamijwe muri uru ruzinduko ari inyungu barutezemo, bakurikije ibyo babonye ku bijyanye n’ubwishingizi mu Rwanda.
Yagize ati “uru rugendo ni ikimenyetso cy’ubufatanye n’ubuvandimwe hagati y’ibihugu byombi. Twarukoze kubera ubushake n’ubufatanye burangwa hagati y’abayobozi b’ibihugu byombi ni ukuvuga Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Denis Sassou Ngwesso wa Congo Brazzaville.”
Umuyobozi mukuru wa MMI Lt Col Dr Bitega Jean Paul yeretse aba bashyitsi uko ubuvuzi bw’ingabo z’igihugu buhagaze, uko bwari buhagaze mbere y’ishingwa ry’iki kigo, amavu n’amavuko yacyo, uko gikora, ibyo kimaze kugeraho , n’imbogamizi gihuriraho n’ibindi bigo by’ubwishingizi bw’indwara mu Rwanda.
Yakomeje abatangariza ko iki kigo gifite imishinga itandukanye igamije gushora imari yacyo mu bikorwa by’ubuzima mu Rwanda, irimo kwita ku ngabo zavuye ku rugerero, no gufungurira imiryango ibigo bya Leta n’iby’abikorera biciye mu ikoranabuhanga.
Abayobozi batandukanye bayobora ibi bigo, bagaragaje ko ibikorwa byabo bizagabanya umubare w’abakene mu Rwanda ku kigero cya 10%, mbere y’impera za 2017, bibafasha 100%.
Claver Okuya wari uyoboze izi ntumwa yatangaje ko bagiye kwigira ku byo babonye no kubishyira mu bikorwa, bahereye ku bunararibonye basanze mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO