00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intumwa za Koreya y’Epfo zashimiye Minisitiri w’Intebe ko yabahaye umwanya wo kwivugaho

Yanditswe na

Philbert Hagengimana

Kuya 13 December 2014 saa 08:12
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yakiriye Intumwa z’Abanyakoreya y’Epfo, zari zije gushimira umwanya bahawe wo kugaragariza abayobozi b’u Rwanda ku bibera iwabo, ku wa 12 Ukuboza 2014.
Judith Uwizeye, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, izi ntumwa z’abanyakoreya zaganirije abaminisitiri, abayobozi mu biro bya Minisitiri w’Intebe ndetse no mu biro by’Umukuru w’igihugu.
Yagize ati: “Twaganiriye ku buryo bwo gutekereza ku bijyanye n’icyo wifuza ko urwego uyoboye rwageraho. (…)

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yakiriye Intumwa z’Abanyakoreya y’Epfo, zari zije gushimira umwanya bahawe wo kugaragariza abayobozi b’u Rwanda ku bibera iwabo, ku wa 12 Ukuboza 2014.

Judith Uwizeye, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, izi ntumwa z’abanyakoreya zaganirije abaminisitiri, abayobozi mu biro bya Minisitiri w’Intebe ndetse no mu biro by’Umukuru w’igihugu.

Yagize ati: “Twaganiriye ku buryo bwo gutekereza ku bijyanye n’icyo wifuza ko urwego uyoboye rwageraho. Tunaganira ku birebana no kumenyekanisha igihugu cyacu mu mahanga binyuze mu nzira zitandukanye, tukaba twari dufite byinshi twigira ku gihugu nk’icyabo cyateye imbere.”

Umuyobozi w'ikigo cy'imiyoborere cya Koreya y'Epfo Dr Lee

wizeye yongeyeho ati: “Icyari kibazanye cyane mu cyumweru gishize, yari amahugurwa dufite mu nzego nkuru za guverinona yacu. Ariko usibye n’ibyo dusanzwe dufite imishinga myinshi badufasha binyuze muri iki kigo cyacu gishinzwe amahugurwa.”

Minisitiri Uwizeye yakomeje avuga ko uruzinduko rw’izo ntumwa kwa Minisitiri w’Intebe, kwari ukumugaragariza ko bishimiye kuba twarabahaye umwanya bakaza kuganira natwe, ku bibera iwabo muri Korea, icya kabiri kikaba iyo mishinga u Rwanda rufitanye n’icyo gihugu binyuze mu kigo gishinzwe amahugurwa.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye izi ntumwa z’abanyakoreya ko bakomeza umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi, ku buryo ibiganiro bagiranye mu cyumweru gioshize byahoraho.

Dr. Eun Jae Lee uyoboye izo ntumwa z’abanyakoreya yatangaje ko bishimiye ibyo u Rwanda rwagezeho, anashima umuvuyduko ruriho mu iterambere, ari na yo mpamvu bishimira gukorana na rwo mu mishinga itandukanye, ibinyujije cyane cyane mu kigo cya KOICA.

Izi ntumwa zigizwe n’abarimu batandatu (6) bayobowe na Dr. Eun Jae Lee, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe imiyoborere rusange (Institute of Public Administration).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages